Imbamutima z’abanyeshuri n’abayobozi ba Kaminuza nyuma yo gukomorerwa

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu banyeshuri bo muri kaminuza, nyuma y’uko bakomorewe gutangira amashuri, batangaje ko biteguye guhangana na Coronavirus mu gihe cyose baba bari ku ishuri.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Gicurasi yatanze icyizere ko amashuri agiye gufungura mu gihe cya vuba nyuma y’amezi asaga atandatu afunze mu rwego kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kaminuza nizo zahereweho zikomorerwa, ariko ku bahereye kubari mu myaka ya nyuma, abiga mu mwaka wa gatatu n’uwa kane. Kaminuza za mbere zaratangiye ndetse abanyeshuri bamwe amasomo barayamenyereye.

Bamwe mu banyeshuri ndetse n’abayobozi b’ibigo baganiriye na IGIHE, batangaje ko bishimiye kongera gusubira mu masomo, biyemeza gukaza ingamba.

Gahigana Frank wiga muri Mount Kenya University yatangarije IGIHE ko bishimiye umwanzuro wa guverinoma, kuko byari bibakomereye nk’abanyeshuri biteguraga kurangiza.

Ati" Mu byukuri turashimira leta ko yatwemereye gusubira ku ishuri, twari tumaze igihe turi mu rugo tutiga. Bamwe bari bagiye kurangiza amashuri yabo, biteguraga kwambara muri Kanama ariko ntibyabaye , izi ni zimwe mu ngaruka za COVD-19".

Gahigana yongeyeho ko nk’abanyeshuri bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukomeza kurwanya Coronavirus, anashimira ikigo cye cyakoze ibisabwa ngo babashe gukomorerwa .

Irangabiye Ila Esthia wiga muri kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati AUCA, yavuze ko yishimiye icyemezo cyo kubemerera gufungura, avuga ko bagomba kubahiriza amabwiriza yaba ay’ikigo ndetse n’aya leta mu kurwanya COVID-19.

Ati “Nk’abanyeshuri tugiye kubahiriza amategeko yose ajyanye na COVID-19, ndetse no kubahiriza amategeko ikigo kigenderaho kuko ari byo bintu tugenderaho ngo tubashe kurwanya COVID-19.”

Usibye abanyeshuri, n’abayobozi ba kaminuza zitandukanye, nabo bishimiye icyemezo cyo kongera kwemererwa gutanga uburezi. Bavuga ko badashobora gutuma hari ubonekaho Coronavirus, ndetse ko bashyizeho ingamba zikomeye.

Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya Mount Kenya, Prof Edwin Odhuno, yavuze ko ari iby’agaciro kongera kwemerwa.

Ati"Ni ibintu by’agaciro kongera gukomorerwa. Byaradutunguye cyane igihe bafungaga amashuri tukajya muri guma mu rugo. Icyo gihe twiteguraga gusoza igihembwe ariko ubu turanezerewe kongera kugaruka”.

Yakomeje avuga ko ikigo cyashizeho ingamba zitandukanye mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse ko n’uburyo bw’imyigishirize bwahise buhinduka, hakifashishwa ikoranabuhanga.

Ati"Mu gihe guma mu rugo yarangiraga, twatangiye gushaka uburyo twakora ngo turebe uko twafungurirwa amashuri. Twashyizeho uburyo butandukanye harimo gushyira imibare muri telefoni uko umunyeshuri yinjiye, ibyo bikadufasha kugenzura mu buryo bworoshye uwaba afite icyorezo".

Yakomeje agira ati"twanashyizeho ahantu aho uterwa umuti mu cyuma cyabugenewe (sanitazation boot),twanashyizeho uburyo bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ko abanyeshuri bakwegerana. Si ibyo gusa twanashyizeho abashinzwe kureba abarenze ku mabwiriza badufasha gukomeza guhwitura abanyeshuri".

Umuyobozi wa Kaminuza ya AUCA, Dr Niyonzima Théogene, yavuze ko mu rwego rwo guhangana na COVID-19, bashyizeho ibihano bikarishye ku warenze ku mabwiriza.

Ati"Twashyizeho komite ishinzwe imyitwarire kuko habonetse nibura umwe, kaminuza bayifunga, akaba ariyo mpamvu dufite abashinzwe guhwitura abanyeshuri, hifashishijwe WatsApp na telephone.”

Ubwo ibigo bimwe na bimwe byemererwaga kwigisha, inama y’igihugu y’amashuri makuru na kaminuza (HEC), yari yabanje gukora isuzuma ngo harebwe niba ibigo byujuje ibikoresho bisabwa mu kurwanya Coronavirus.

Minisiteri y’uburezi iherutse gutangaza ko n’ibindi bigo bizajya bigaragaza ko byujuje ibikoresho bisabwa mu kwirinda Coronavirus, bizajya bihita bikomorerwa.

Ahantu abanyeshuri babanza kwinjira ,bagaterwa umuti n'iki cyuma kiba kirimo umuti mbere yo kujya mu mashuri
Mbere yo kwinjira abanyeshuri babanza gusiga umwirondoro ku gira ngo uwasanganwa ubwandu bwa COVID-19 ahite yitabwaho byihuse
AUCA yashyizeho ibihano bikarishye birimo icyo guhagarika umunyeshuri umwaka wose atiga ku wagaragayeho kurenga ku mabwiriza ya COVID-19
Mount Kenya University ni rimwe mu mashuri ya Kaminuza yakomorerwe amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .