00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cyo mu Bwongereza cyatahuweho kwivanga mu matora ya RDC gishaka gukura Kabila ku butegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 03:01
Yasuwe :

Mu gihe cy’amatora yo mu 2011 yarimo ibibazo, Joseph Kabila yashoboye kuguma ku butegetsi nka Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru mashya yagiye hanze agaragaza ko ku bibazo by’imbere mu gihugu hari izindi mbaraga zaturukaga hanze ndetse nyuma byaje gukorwa mu buryo nk’ubwo muri Zambia.

Ikigo gikora ‘lobbying’ gifitanye imikoranire n’ishyaka ry’aba-conservateurs mu Bwongereza, CT Group, cyateguye icengezamatwara rigamije guhindura imitekerereze y’abantu mu matora yo mu 2011 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko zimwe mu nyandiko z’ibanga zabonywe n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza.

Muri ba nyiri iki kigo harimo Sir Lynton Crosby w’imbere mu ishyaka ry’aba-Conservateur uzwiho kuba yarateguye amatora ya David Cameron, Theresa May na Boris Johnson.

Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo gifite inkomoko muri Canada, First Quantum Minerals bivugwa ko cyahaye CT Group miliyoni 1,2 z’amayero yagombaga kwiyongeraho agahimbazamusyi ka miliyoni imwe mu gihe cyari kuba cyageze ku ntego nyinshi.

Umwaka wa 2010 ugeze hagati, First Quantum yambuwe na leta ya Congo, ibyangombwa byo gucukura amabuye yo mu bwoko bw’umuringa.

Kugira ngo ibashe kubisubirana, yahamagaye CT Group kizwi na none nka CTF Partners, iyisaba gutanga ubufasha ku muntu wagombaga gutsinda perezida wari uriho icyo gihe (Joseph Kabila) no gushyiraho urubuga rwagombaga gutuma First Quantum itsinda imanza yatangije kuri Leta ku bijyanye n’ibibazo mu bucukuzi bw’umuringa.

Mark Fullbrook, wari ushinzwe abakozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kugeza mu cyumweru gishize ni we wari uyoboye CT Group muri icyo gihe cy’icengezamatwara.

Amakuru avuga ko yahakanye ibyo birego by’uko ikigo cye cyagize uruhare mu matora mu gihe umuvugizi wacyo yemeye ko cyafashije mu bukangurambaga mu bihugu bitandukanye birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo yavuze ko byakozwe hubahirijwe amategeko.

Byongeye, imyaka itatu nyuma y’ibyabaye CTF yagize uruhare mu rindi cengezamatwara muri Zambie ryafashije umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Hakainde Hichilema waje kuba Perezida w’iki gihugu kuva mu 2021.

Muri Zambia, CT Group yatangije urubuga rwa internet rwitwa “Open Zambia” na n’ubu rukomeje ibikorwa byarwo.

First Quantum Minerals yashinzwe mu 1983 yitwa Xenium Resources. Ni sosiyete y’ubucukuzi bw’umuringa ifite ishoramari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zambie na Mauritanie. Mu 2021 yabonye umusaruro wa toni ibihumbi 816 zavuyemo agera kuri miliyari 7,212 z’amadolari ya Amerika.

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryashyize hanze amakuru umunsi umwe n’uwo urukiko rwaciye urubanza ruregwamo ikigo Glencore cyaciwe miliyoni 280 z’amayero y’amande kubera ruswa cyatanze mu bihugu bitanu bya Afurika.

Ukwivanga kw’ibigo by’abanyamahanga mu bikorwa by’ibihugu bya Afurika gukomeje kuba ikibazo gikomeye; muri ibyo bigo harimo Shell, Eni, DEFEX na British American Tobacco biri mu manza bishinjwa ruswa mu bikorwa bitandukanye kuri uyu mugabane.

Sir Lynton Crosby umwe muri ba nyiri CT Group hamwe na Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .