00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo ni politiki ntabwo ari ubucuruzi- Minisitiri Ngabitsinze ku buhahirane n’ibihugu birimo u Burundi na RDC

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 04:46
Yasuwe :

Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika [Africa Continental Trade Free Trade Area], yatangiye kubahirizwa tariki 1 Mutarama 2022. Ni ukuvuga ko kuva icyo gihe imbogamizi zirimo imisoro, amategeko n’ibindi bitandukanye byatumaga ubucuruzi hagati ya Afurika bugenda biguru ntege byagakwiye kuba byarakuweho.

Ku rundi ruhande ariko, haracyari birantega zishingiye ku mwuka mubi wa poliki hagati ya bimwe mu bihugu bihana imbibi muri Afurika.Nko ruhande rw’u Rwanda kugeza ubu haracyari ibibazo mu rujya n’uruza hagati yarwo n’ibihugu nk’u Burundi.

Ni ibibazo byiyongera ku cyorezo cya Covid-19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine byakomye mu nkokora ubuhahirane n’ubukungu muri rusange. Kugeza ubu iri soko bimeze nk’aho ritaratangira ariko hari icyizere cy’uko mu kwezi gutaha inzozi abakurambere ba Afurika barose zizaba impamo.

Mu kwitegura kugira ngo ubwo ibi bibazo bizaba bivuye mu nzira bizasange igihugu cyiteguye, Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko kuva tariki 9 Nzeri 2022 kugeza muri Gashyantare 2023, mu gihugu hose hazakorwa ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Misitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome n’Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyasobanuriwemo intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwinjira muri AfCFTA.

Minisitiri Prof Ngabitsinze yavuze ko u Rwanda rwiteguye ndetse rukomeje gahunda yo gufasha abikorera kongera umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu haba ushingiye ku buhinzi, inganda ndetse na serivisi.

Ati “Ingamba zo kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, niyo gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda muri NST1, iyo ugiye gucuruza ku masoko menshi hari ibigomba gukorwa, ugomba kugira ubushobozi bwo gutunganya byinshi mu gihe gito. Mu Rwanda rero tugomba kuzamura umusaruro haba mu buhinzi no mu nganda.”

Ku bijyanye n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda usanga hari ibibazo bishingiye kuri politiki, Prof Ngabitsinze yavuze ko ahari ikibazo ari ku ruhande rw’u Burundi naho kuri Uganda ho ibintu bikomeje kugenda bikemuka.

U Rwanda rwafunguye imipaka yarwo na Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’imyaka itatu hari umwuka mubi ariko ubu ubucuruzi buragenda buzahuka nk’uko Ngabitsinze yabivuze.

Ati “Uganda turimo gukorana ndetse n’ibijyanye na politiki byagiye biba byiza kuva twanafungura imipaka kandi ubucuruzi burakorwa. Buriya ntabwo tukihabara nk’ikibazo. Ndetse tumaze iminsi tubikoraho ibiganiro bitandukanye kugira ngo tuvaneho kumva ko imipaka yafunguwe abantu ntibacuruze.”

Avuga ko ahakiri ikibazo ari ku ruhande rw’u Burundi ariko nk’uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu buhora bubitangaza ngo u Rwanda rwo rufite ubushake bw’uko ibintu byakemuka neza.

Prof Ngabitsinze ati “Iyo ugiye kuri DRC [...] n’umunsi higeze kuba ibibazo habaye imyigaragambyo, uwo munsi nta n’amasaha abiri yashize, Abanye-Congo barambutse baza guhaha n’Abanyarwanda bajyayo. Ikibazo ni politiki ntabwo ari ubucuruzi.”

Yakomeje agira ati “Mu bucuruzi ni mpa nguhe, abacuruzi bo bashaka gucuruzanya ni naho twe tubona icyizere nk’u Rwanda. Rero kuba abantu badashobora kumva ibintu kimwe, twe dushyira icya ngombwa aho kigomba kuba kiri. Ubwo ni ubucuruzi, nko muri Congo nubwo byagabanutseho gato ariko abantu baracyacuruza.”

Minicom ivuga ko mu byo guverinoma yitaho harimo gushyiraho ibikorwaremezo by’ibanze abacuruzi bakenera ku mipaka nk’ububiko bw’ibicuruzwa byabo ndetse hari n’ibikoresho biherutse guhabwa abacuruzi bambukiranya umupaka i Rusizi.

Abakemanga Made in Rwanda basubijwe…

Nubwo u Rwanda ruvuga ko rwiteguye kubyaza umusaruro amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, hari bamwe mu Banyarwanda bagaragaza akangononwa ku bikorerwa mu Rwanda bizwi nka ‘Made in Rwanda’.

Minisitiri Prof Ngabitsinze yavuze ko ‘Made in Rwanda’ ari ikirango bityo kuba hari ibidafite ubwiza cyangwa ubuziranenge mu bifite icyo kirango cy’uko byakorewe mu Rwanda, ari ibintu bigomba gushakirwa umuti.

Yagize ati “Made in Rwanda irashimwa kubera ko ni ‘Ikirango’ kuko kugira ikikuranga ni ikintu gikomeye mu bucuruzi. Ikawa yacu isigaye ijya hanze ifite ikiyiranga, icyayi gifite ikikiranga, ibyo ‘Sina Gerard akora bifite ikibiranga. Ibyo rero ntako bisa, ibyo nibyo byiza nakubwira bya mbere.”

Yakomeje agira ati “Noneho kuba ikintu cyagira ubuziranenge budahagije birashoboka ko dushobora kugira ‘Made in Rwanda’ wenda umuntu yagura umwenda ejo ukaba wacika wihuse ariko ntabwo bivuze ko ‘Made in Rwanda yagize ikibazo gikomeye.

"Rero numva Made in Rwanda twayishyigikira birumvikana tukongeramo imbaraga nyinshi kugira ngo n’amasoko mpuzamahanga tugiye kujyaho tuyajyaneho ibyiza.”

Ku bijyanye no kuba inganda cyangwa abacuruzi bo mu Rwanda biteguye guhatana ku Isoko Rusange rya Afurika, RDB igaragaza ko inganda zo mu Rwanda zikomeje kuzamura urwego mu bijyanye n’umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Niyonkuru ati “Icyo twavuga turiteguye, mu bucuruzi cyangwa ubushabitsi bundi ntabwo twakora ubukungu bufunze, dukora ubukungu aho niba hari ibyo abandi bakeneye dufite tubibaha cyangwa nabo haba hari ibyo bafite twe tubikeneye bakabituzanira.”

Minisitiri NGabitsinze yavuze ko ubucuruzi butagomba gukomwa mu nkokora n'ibibazo bya politiki hagati y'ibihugu bituranye n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .