00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’abanyamigabane b’iyari BPR kiracyasuzumwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 August 2024 saa 04:04
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko igisuzuma ikibazo cy’abanyamigabane b’iyari Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yaguzwe na Banki y’Ubucuruzi ya Kenya, KCB Group, kandi ko uburenganzira bwabo bugomba kubahirizwa.

Mu 2022, BPR yihuje n’ishami ry’iyi banki yo muri Kenya ryo mu Rwanda, KCB Bank Rwanda, nyuma y’aho imigabane yayo ingana na 62,06% iguzwe. Zaremye banki nshya ya ‘BPR Bank Rwanda Plc’.

Mu 2023, imigabane ya KCB Group muri BPR Bank Rwanda yari imaze kugera kuri 87,56%, nyuma yo gushoramo miliyari 2,7 z’amashilingi ya Kenya (miliyari 28,2 Frw).

Nyuma yo kwihuza kw’aya mabanki, abanyamigabane bari basanzwe muri BPR ubu bafite imigabane ingana na 12,44% muri BPR Bank Rwanda.

Bamwe muri aba banyamigabane bamaze imyaka igera kuri itatu basaba guhabwa amakuru ku migabane yabo, ababyifuza bagasubizwa amafaranga bashoyemo, aherekejwe n’inyungu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye muri Gashyantare 2023, Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yatangaje ko abanyamigabane ba BPR bari gushakishwa kandi ko uzifuza ko imigabane ye igurwa, izagurwa, uzifuza ko iguma muri BPR Bank Rwanda, ikagumamo.

Ku wa 21 Kanama 2024, Guverineri wungirije wa BNR, Hakuziyaremye Soraya, yabwiye abanyamakuru ko iyi banki hamwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi biri kwifatanya mu gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati “Ni ikibazo cyazamuwe n’abanyamuryango bafite imigabane mike. Ni ikintu BNR iri gukurikirana kandi na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iri kubikoraho kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.”

Hakuziyaremye yakomeje ati “Twizeye ko tuzabona ishusho nyayo y’aba banyamigabane bose mu mezi make n’ikizakurikiraho ku bashaka kugurisha imigabane yabo kugira ngo bizakorwe hagendewe ku gaciro kayo, kandi abashaka gukomeza kuba abanyamigabane bagahagararirwa mu buyobozi, uburenganzira bwabo bukubahirizwa.”

Muri Nyakanga 2024, BPR Bank Rwanda yasobanuye ko abanyamuryango b’iyahoze ari BPR bashakishwa ari 576.245, abamaze kubarurwa kugeza icyo gihe bakaba ari 238.868.

Guverineri wungirije wa BNR, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko uburenganzira bw'aba banyamigabane bugomba kubahirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .