00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihurizo mu matora y’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth azabera i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 April 2022 saa 10:13
Yasuwe :

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ’Commonwealth’, ashobora kuba ihurizo rikomeye ku bihugu biwugize nyuma y’uko Jamaica yemeje ko na yo izatanga umukandida.

Kugeza ubu ibihugu 54 bigize uyu muryango, ntibirumvikana ku mukandida bizashyigikira. Kuwa 1 Mata 2022, Jamaica yemeje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Kamina Johnson Smith, azahatanira umwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth.

Ni icyemezo ubu cyamaze gucamo ibice ibihugu byo mu gice cya Caraibe, mu matora aheruka byari byashyigikiye Baroness Patricia Scotland, urimo gushaka manda ya kabiri.

Patricia Scotland usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, mu matora aheruka yashyigikiwe n’ibihugu byo muri Afurika n’ibyo muri Caraibe, ahita yegukana intsinzi. U Bwongereza bwari bwamushyigikiye mu matora ya 2015, ntiburatangaza niba bumuri inyuma.

Amakuru avuga ko ibihugu bifite ijambo muri Commonwealth ari byo; u Bwongereza, Canada, Nouvelle-Zealand na Australia, ntabwo biratangaza ku mugaragaro uwo bishyigikiye ariko ufite amakuru yizewe yabwiye The EastAfrican ko bizashyigikira umukandida wa Jamaica.

Patricia Scotland ngo arimo gutekerezwaho cyane n’ibihugu bikize nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu 2020 bugahishura ko yatanze amasezerano y’isoko ahenze ku nshuti ye. Ni ibirego yahakanye ashimangira ko yakurikije amategeko yo gutanga amasoko mu muryango.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri Commonwealth (CHOGM), biteganyijwe ko izaba muri Kamena 2022. Imaze gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19. Bivuze ko Scotland amaze kuyobora imyaka ibiri irenga kuri manda ye.

Scotland yabanje guhangana na Dr Monica Juma wo muri Kenya ariko muri Werurwe akuramo ake karenge nyuma yo kunanirwa kumvisha ibihugu byo muri Caraibe ko byamushyigikira.

Uko amatora ya Commonwealth akorwa, hashingirwa ku bwumvikane busesuye, aho ibihugu byose bigomba kwemeranya umukandida, iyo batamwumvikanyeho ntabwo atorwa.

Gutora Umunyamabanga Mukuru ni imwe muri gahunda zikomeye zizabera muri CHOGM i Kigali. Ihurizo ririmo ni uko usanzwe kuri uyu mwanya Patricia Scotland arashaka manda ya kabiri kandi ibihugu byinshi ntabwo bimushyigikiye.

Umwe mu badipolomate yasobanuye ko ’byaba ari akaga mu gihe ibihugu bitakumvikana ku mukandida bigatuma Umunyamabanga Mukuru adatorwa. U Rwanda rukaba rushaka ko byose biba byagiye ku murongo mbere y’inama kuko rutifuza ko hagira ikiyirogoya’.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu aratangira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica. Abasesenguzi bavuga ko ’Perezida Kagame ari umuyobozi ufite ijambo muri Afurika n’ahandi, kuba yashyigikira umukandida wa Jamaica bishobora gutuma n’abandi bayobozi ba Afurika bamushyigikira’.

Umunyamabanga Mukuru azatoranywa n’abakuru b’ibihugu ku bwisanzure busesuye muri CHOGM, ntashobora kurenza manda ebyiri, aho imwe iba ari imyaka ine.

Inama ya CHOGM izabera i Kigali ni yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .