Ihurizo ku ruhare rw’u Burusiya mu ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2020 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Hakomeje kwibazwa niba u Burusiya budafite ukuboko mu ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse kuba muri Mali, nyuma y’aho ambasaderi wabwo muri icyo gihugu abaye uwa mbere wakiriwe n’agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo agatsiko k’abasirikare kigumuye kagafata Perezida Ibrahim Boubakar Keita na Minisitiri w’Intebe we, bakabafunga bakanabetegeka kwegura.

Ni igikorwa cyamaganiwe kure n’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.

Icyakora igikomeje gutera urujijo, ni uburyo ambasaderi w’u Burusiya muri Mali, Igor Gromyko yabaye uwa mbere wahuye n’abasirikare bahiritse ubutegetsi, bagahura kuri uyu wa Gatanu.

RFI yatangaje ko ikindi giteye inkeke ari uko abagize agatsiko kahiritse ubutegetsi bose bagiye bahererwa amasomo ya gisirikare mu Burusiya.

Ubwo ambasaderi Igor Gromyko yavaga kuganira n’abahiritse ubutegetsi, yabwiye abanyamakuru amagambo make cyane agira ati “Twaganiriye ku bijyanye n’umutekano.”

Mu myigaragambyo yishimira ko Keita yahiritswe yakozwe kuri uyu wa Gatanu, abigaragambya bagendaga bavuga ko bashaka umubano n’u Burusiya kugira ngo bubafashe kugarura amahoro mu majyaruguru ya Mali yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba. Bavuze ko kuba ingabo z’u Bufaransa ziri muri Mali ntacyo bimaze, kandi ko bashaka Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.

Hashize umwaka Mali n’u Burusiya bisinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali bize mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .