00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGP Munyuza yaburiye ‘abasindira’ mu ruhame

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 July 2022 saa 10:16
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Ntara y’Amajyepfo kurwanya ubusinzi n’inzoga z’inkorano, kuko ziri mu bidindiza iterambere ry’abaturage.

Ibi yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2022 ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itanu bakoreraga mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana. Ni amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko 306 ruhagarariye urundi mu turere umunani two mu Majyepfo kuva ku Murenge kugeza ku Karere.

Muri aya mahugurwa, uru rubyiruko rwahawe ibiganiro 18 byatanzwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo abaminisitiri, abayobozi mu by’umutekano n’abandi benshi batandukanye, byose bikaba byaraganishaga kuri gahunda za Leta.

Amajyepfo akunze kurangwamo zimwe mu nzoga z’inkorano zirimo Nyirantare, igikwangari, dunda ubwonko, igiswika kiboneka Nyaruguru, akabongo na kanyanga.

IGP Dan Munyuza yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kugira uruhare mu kurwanya ubu businzi kuko buri mu bituma haboneka umutekano muke.

Ati “Buriya gusinda bikugaragaho ukavuga ibyo udakwiriye kuvuga, ugatongana, ukarwana ukadandabirana mu ruhame mu bantu, buriya ni icyaha uranafungwa.”

Yongeyeho ati “Muri uko gusinda, harimo no gutakaza umwanya w’ibikorwa by’iterambere ku muntu ku giti cye, ku muryango we no mu Karere muri rusange. Niba tugiye kurwanya ruswa, tuyirwanye tuyihaye uburemere, niba ari ukurwanya ubusinzi tubihe uburemere.”

IGP Munyuza yasabye uru rubyiruko kandi kujya rutanga amakuru ku bayobozi batanga serivisi mbi ku baturage kuko biri mu bidindiza iterambere.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi bahereye kuri bagenzi babo.

Ati “Tuzashyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije gukumira ariko n’itegeko aho biri ngombwa ribe ryashyirwa mu bikorwa haherewe ku makuru baduhaye. Ubusinzi bwiyongera mu gihe cy’impeshyi kuko aribwo abaturage bacu baba bafite umwanya batakijya guhinga, gusa hari ubukangurambaga mu baturage, hari amasaha yo kunywa agenda ashyirwaho n’izindi ngamba nyinshi zitandukanye.”

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Kamonyi, Kirezi Thacien, yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga mu bacuruza inzoga ngo bakirinda guha inzoga abantu bigaragara ko barengeje urugero.

Nsangamfura Emmanuel yagize ati “Twabonye ko tuzajya twifashisha bamwe mu bana bavuye mu biyobyabwenge bakagaragaza ububi bwabyo kugira ngo n’abandi babirebereho, ku buryo ibiyobyabwenge n’ubusinzi bigabanuka.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Amajyepfo rwahize kugira uruhare mu kurwanya isuri baca imirwanyasuri aho bikenewe ndetse no gukora ibindi bikorwa by’iterambere aho batuye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Ntara y’Amajyepfo kurwanya ubusinzi n’inzoga z’inkorano
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi bahereye kuri bagenzi babo
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasinye imihigo n'urubyiruko
Urubyiruko rwitwaye neza rwahembwe
Urubyiruko rwasomye ku ntago y'imihigo
Urubyiruko rwagize umwanya wo gutarama no kwishimana
Urubyiruko rwari rwabukereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .