00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitutu kuri Perezida Samia witegura kwiyamamariza kongera kuyobora Tanzania

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 September 2024 saa 12:14
Yasuwe :

Kuri uyu wa 23 Nzeri 2024, Polisi ya Tanzania yataye muri yombi Perezida w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Freeman Mbowe, Tundu Lisu usanzwe ari Visi Perezida waryo n’abandi banyapolitiki bo muri iri shyaka.

Mbowe na bagenzi be bafunzwe bazira gukora imyigaragambyo yamagana ishimutwa n’ubwicanyi bukorerwa abanyapolitiki mu gihe Polisi yari yabihanangirije, gusa baje gufungurwa nyuma yo gutanga ingwate.

Abanyapolitiki bo muri Tanzania bakomeje gufungwa mu gihe Abanya-Tanzania bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba mu Ukwakira 2025. Mbere y’uko aba ariko, hazabanza ayo mu nzego z’ibanze mu Ukuboza 2024.

Birasa n’aho ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan n’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) bushobora kuba bugamije guca intege Chadema kugira ngo bizabworohere kuritsinda mu gihe cy’amatora.

Tanzania iyoborwa na Samia nka Perezida w’inzibacyuho kuko yagiye ku butegetsi muri Werurwe 2021, asimbuye Dr John Pombe Magufuli wapfuye amaze igihe gito atangiye manda ya kabiri.

Abaturage ba Tanzania bari baranyuzwe n’imiyoborere ya Dr Magufuli, kuko yashyiraga imbere inyungu zabo. Bamwe muri bo ntabwo bizeraga ko Samia wari Visi Perezida azashobora kuziba icyuho.

Mu gihe abaturage bari mu rujijo ku rupfu rw’uwabayoboraga, Samia warahiye tariki ya 19 Werurwe 2021 yabasabye gusiga inyuma ibibatandukanya, bakunga ubumwe kugira ngo bamufashe kuziba icyuho.

Yagize ati “Iki ni igihe cyo gushyingura ibidutandukanya, tukaba umwe nk’igihugu. Ntabwo ari igihe cyo gutungana urutoki ahubwo ni ikigihe cyo gufatana ibiganza, twese hamwe tugakomezanya urugendo.”

Perezida Samia akigera ku butegetsi, yabanje kugendera ku murongo w’imiyoborere Dr Magufuli yashyizeho, wo guteza imbere ibikorwa by’ibanze bizamura imibereho y’abaturage, anashyira imbaraga mu mubano wa Tanzania n’ibihugu byo mu karere.

Muri Mutarama 2023, Perezida Samia yatangiye gushyiraho impinduka, akuraho itegeko ryo mu 2016 ryabuzaga imitwe ya politiki gukora inama. Ni icyemezo cyakurikiye gufungurwa kwa Freeman Mbowe utavuga rumwe n’ubutegetsi, cyacaga amarenga ko ashaka kwiyunga n’abamufataga nka Dr Magufuli.

Icyakoze, bivugwa ko ibyemezo Perezida Samia yagiye afata bisa n’ibivuguruza ibya Dr Magufuli byatumye bamwe mu banyamuryango ba CCM batamwiyumvamo, ndetse byaba byaramukomanze, asubira mu murongo wa Dr Magufuli.

Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu uherutse gutanga impuruza ku ifungwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryubuye mu 2023.

Uyu muryango wagaragaje ko muri Nyakanga 2023, Boniface Mwabukusi na Mdude Nyagali uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bafunzwe nyuma yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho banengaga amasezerano Tanzania yagiranye n’Abarabu.

Urundi rugero rwatanzwe ni urwa Visi Perezida w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Tundu Lisu, wafunzwe muri Nzeri 2023 ashinjwa gukoranya inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 11 Kanama 2024, abanyamuryango ba Chadema barenga 100 barimo Tundu Lissu ndetse n’abanyamakuru batawe muri yombi bashinjwa gutegura inama y’urubyiruko mu buryo butemewe.

Muri iki gihe, muri politiki ya Tanzania hatutumbye umwuka mubi ukomoka ku kuburirwa irengero kwa bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Urugero rwa vuba ni urwa Ali Mohamed Kibao wari umunyamabanga wa Chadema, wasanzwe yishwe mu byumweru bibiri bishize nyuma yo gushimutwa.

Amnesty igaragaza ko ibikorwa by’abashinzwe umutekano bibuza abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ubwisanzure bica amarenga ko amatora ateganyijwe mu Ukuboza 2024 n’Ukwakira 2025 ashobora kutagenda neza.

Umuyobozi Wungirije w’uyu muryango muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Sarah Jackson yagize ati “Gufunga ikivunge no gufunga nta mpamvu kw’abo mu ishyaka Chadema ndetse n’ababashyigikiye n’abanyamakuru ni ikimenyetso gihangayikishije ry’imigendekere y’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu Ukuboza 2024 n’ay’amatora rusange azaba mu 2025.”

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania, iy’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, u Bwongereza, Canada, Norvège n’u Busuwisi zatangaje ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri iki gihugu bugomba kubahirizwa, zisaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kibao kugira ngo hamenyekanye ukuri ku cyamwishe.

Perezida Samia yasubije mu buryo buziguye ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bidakwiye gutegeka Tanzania ibyo igomba gukora. Ati "Tuzi icyo gukora nk’igihugu cyigenga kandi ntabwo twishimira ibindi bihugu bitubwira ibyo ibyo gukora."

Ambasaderi wa Amerika muri Tanzania, Michael Battle, yasubije Samia ko mu gihe ibihugu byombi bikiri abafatanyabikorwa, bazakomeza kuvuga ku bitagenda neza, kandi ko badateze gucika intege.

Byitezwe ko CCM na Chadema ari yo mashyaka azaba ahatanye bikomeye mu matora. Gusa ntabwo aya mashyaka aremeza abakandida bazayahagararira.

Freeman Mbowe uyobora Chadema, ari mu bashaka guhangana na Samia Suluhu ku mwanya wa Perezida
Tundu Lissu ari mu banyapolitiki bakomeye muri Tanzania, akaba ari mu bamaze iminsi bafungwa bakongera kurekurwa
Samia wari Visi Perezida wa Tanzania yasimbuye Dr John Pombe Magufuli wapfuye muri Werurwe 2021
Kuva mu 2023, abanyapolitiki bo muri Chadema bafungwa umusubirizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .