00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisirikare gikeneye abafite ubumenyi budasanzwe - Minisitiri Marizamunda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 June 2024 saa 04:36
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasabye abofisiye bakuru b’abasirikare 49 basoje amasomo y’imiyoborere y’ingabo gukoresha ubwo bumenyi bahawe kuko muri ibi bihe hakenewe abasirikare bafite ubumenyi bwihariye.

Ku wa 7 Kamena 2024, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Minisitiri Marizamunda yahaye impamyabumenyi abasirikare barangije amasomo yabo yari amaze ibyumweru 46 barimo Abanyarwanda 34 n’abanyamahanga 15.

Yasabye abasirikare barangije ko mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye by’umutekano, hakenewe abasirikare bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu nshingano bafite za buri munsi.

Ati “Muri iyi Isi iri gutera imbere, ibitero bishya ku mutekano n’ibindi bibazo byugarije Isi bikenera abayobozi b’ingabo bumva ibintu bikomeye n’ihindagurika ry’ibibazo byugarije Isi, akarere n’ibihugu baturukamo, kandi uko bita ku mutekano w’igihugu ugomba gusigasirwa kurusha mbere.”

Yongeyeho ko kugira ngo abantu babashe gukora neza muri iki gihe gisa n’ikigoye, abayobozi b’ingabo basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, guhanga udushya, gutekereza cyane no guharanira kunoza inshingano.

Ati “Ni ngombwa rero ko ingabo zikomeza kuba ingirakamaro kandi zikibanda ku burezi n’amahugurwa bikemura ibibazo bigaragara aho mukorera, kandi mukitegura ko buri gihe by’umwihariko ku bintu bibi bishobora kubaho.”

Abandi bayobozi bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo kuri aba basirikare barimo abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, Polisi, RCS, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Gasana Alfred n’abandi.

Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Muganga, yasabye abasirikare barangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare gukoresha ubumenyi bahawe uko bikwiye ndetse no kwitondera ibintu bitandatu by’ingenzi mu nshingano zabo.

Ibyo birimo ubunyangamugayo, kwimakaza ikoranabuhanga no guhanga udushya, kubaka icyizere n’imikoranire, kumenya ibibazo byugarije Isi, gukomeza kwiga, imiyoborere myiza no gutoza abandi.

Yakomeje agira ati “Urwego rw’umutekano rukomeje kugenda rutera imbere himakazwa n’ikoranabuhanga. Mufate utwo dushya mu kongera ubushobozi bwanyu. Uhereye ku bitero by’ikoranabuhanga no gusesengura amakuru y’ubutasi, ikoranabuhanga rikwiye kuba inshuti mu mirimo yanyu mu gushimangira umutekano n’umudendezo.”

Dr Muganga watanze impamyabumenyi z’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’umutekano ku basirikare 37 yakomeje ashimangira ko ubumenyi bahawe bakwiye gukomeza kububyaza umusaruro nk’abayobozi mu bya gisirikare.

Kaminuza y’u Rwanda imaze imyaka irenga 11 ikorana n’Igisirikare cy’u Rwanda mu gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku basirikare bakuru b’u Rwanda n’abo mu mahanga baza kwiga mu Rwanda.

Ku ruhande rw’abarangije amasomo, Col Bagwaneza Lydia umaze imyaka itari mike mu ngabo z’u Rwanda yagaragaje ko ibyo bizi bigiye kubafasha mu nshingano zabo za buri munsi no mu mibanire n’abandi basirikare binyuze mu bumenyi baherewe muri iryo shuri.

Col Bagwaneza afata ifoto na bagenzi be barangirije rimwe amasomo
Col Bagwaneza Lydia yagaragaje ko ibyo bahuguwemo bizabafasha
Ubwo Col. Bagwaneza yashyikirizwaga impamyabumenyi ye na Minisitiri w'Ingabo Marizamunda
Aba basirikare baturuka mu bihugu bitandukanye
Ababonye amanota bahize abandi bashimiwe
Banahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'umutekano
Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko ingabo zikeneye abayobozi bafite ubumenyi buhanitse muri ibi bihe
Abayobozi bitabiriye uyu muhango
Aba basirikare basabwe gukoresha ubushobozi bahawe mu kubungabunga umutekano no kwimakaza imiyoborere ihamye
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga nawe yari mu bitabiriye ibi birori
Uhereye ibumoso, Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda
Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira yari mu bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda Dr Didas Muganga yagaragaje ibintu bitandatu by'ingenzi byo kwitondera mu bihe nk'ibi

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .