00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko ‘gikomeje’ kwitwara neza imbere ya M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 March 2025 saa 11:56
Yasuwe :

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko gikomeje kwitwara neza imbere y’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wacyo, Brig Gen Gaspard Baratuza, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, ubwo yabazwaga niba kikitwara neza ku rugamba nk’uko yabivuze muri Mutarama.

Umunyamakuru yagaragarije Brig Gen Baratuza ko nubwo yavuze aya magambo muri Mutarama, abarwanyi ba M23 bakomeje gufata ibice byo mu burasirazuba bwa RDC, kandi ko ubu begereye umupaka w’u Burundi.

Brig Gen Baratuza yagize ati “Ndagira ngo mbamenyeshe ko ibyo navuze mu kwa Mbere nta kirahinduka, ingabo zacu zoherejwe muri icyo gihugu zimeze neza kandi Abarundi nta bwoba bagira, bakomeze imirimo yabo, ibisigaye ababishinzwe barabibona kandi ntihagire uwongera guha agaciro uwo mutwe si mu Burundi uri gukorera.”

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aherutse kwemerera BBC ko ingabo z’iki gihugu n’iza RDC zikomeje gutsindwa urugamba, agaragaza ariko ko ibyo bidakwiye kubazwa Abarundi, ati “Kuba M23 ikomeza kwigarurira utundi duce, ntibyabazwa twebwe.”

Ndayishimiye yavuze ko mu masezerano y’ubufatanye mu kurwanya M23 u Burundi bwagiranye na RDC muri Kanama 2023, byumvikanye ko Abanye-Congo ari bo bagira uruhare runini muri iyi ntambara.

Yagize ati “Turi mu masezerano yo gufashanya mu by’umutekano. Ariko twagiye gufasha. Igikorwa nyamukuru ni icy’igisirikare cya Congo. Twajyanyeho abasirikare bake bo gufasha kuko abandi dukeneye ko bakomeza kurinda umutekano w’igihugu, abandi bari mu bundi butumwa butandukanye.”

Kuva muri Mutarama ubwo Brig Gen Baratuza yatangazaga ko ingabo z’u Burundi zihagaze neza mu burasirazuba bwa RDC, M23 yafashe ibice bitandukanye birimo umujyi wa Sake, Minova, Goma ndetse na Bukavu.

Ingabo z’u Burundi zatangiriye uru rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zarasunitswe, zihungira hafi y’umupaka w’u Burundi muri teritwari ya Uvira.

Brig Gen Gaspard Baratuza yatangaje ko ingabo z'u Burundi zikomeje kwitara neza muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .