Urubanza rwa Onana rwabaye mu Ukwakira 2024, rwashingiraga ku kirego cyatanzwe n’imiryango irimo CPCR uharanira kugeza mu butabera abakoze ibyaha bya Jenoside, Survie na IBUKA France.
Iyi miryango yagararije urukiko ibimenyetso byinshi byerekana uko mu gitabo “Rwanda, la vérite sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent” Onana yasohoye tariki ya 30 Ukwakira 2019, harimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki ya 9 Ukuboza 2024, urukiko rwa Paris rwahamije Onana iki cyaha, rumutegeka kwishyura ihazabu y’Amayero 7400. Hamwe na Damien Serieyz wakosoye iki gitabo, bategetswe gutanga indishyi y’Amayero ibihumbi 11.
Ni urubanza rwarimo abashyigikiye Onana, biganjemo Abanye-Congo baba mu Bufaransa ndetse n’Abanyarwanda bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Leta ya RDC na yo yagaragaje ko iri kurukurikiranira hafi kandi ko ishyigikiye uyu mwanditsi.
Perezida w’ikigo kitari icya Leta gishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’amafaranga ya RDC (ODEP), Florimond Muteba, ku wa 20 Mutarama 2025 yahishuye ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwari bwarijeje kwishyurira Onana abanyamategeko bamwunganiye, gusa ngo ntibwasohoje isezerano.
Muteba yagize ati “Birihutirwa ko Leta ya Congo yubahiriza isezerano, ikishyura abanyamategeko bunganiye Charles Onana mu rubanza rwe.”
Umunyamategeko w’Umunye-Congo, Me Thomas Gamakolo, mu Ukuboza 2024 yatangaje ko nta Munye-Congo wari ukwiye kwivanga mu rubanza rwa Charles Onana kuko ntaho ruhuriye n’ibibazo byabo.
Uyu munyamategeko yabwiye ikinyamakuru Finance ati “Ntabwo twavuga ibyaha byakorewe mu gihugu cyacu ngo dushyigikire umuntu uhakana ibyaha byakozwe n’abandi! Ni ngombwa kuvuga ko urubanza rwa Onana rutareba RDC.”
Me Gamakolo yasobanuye ko Onana ubwo yandikaga mu gitabo, yari azi neza ko icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside gikurikiranwa n’ubutabera rwo mu Bufaransa, hisunzwe amategeko mpuzamahanga, ariko ko yabirenzeho, bityo ko akwiye kwirengera ingaruka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!