Iki gisasu cyaguye muri iyi nkambi mu gihe havugwaga imirwano hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo mu duce turimo Ndumba na Kashingamutwe duherereye i Sake muri teritwari ya Masisi.
Gikurikiye icyaguye muri iyi nkambi mu ntangiriro za Gicurasi 2024, kikica impunzi 35. Icyo gihe M23 n’ingabo za RDC zashinjanye kukirasa.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje iyi mirwano yatewe n’igitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zagabye muri Ndumba ituwe cyane n’abaturage.
Kanyuka yagize ati “Turamenyesha abantu muri rusange ko guhera muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2024, ingabo zishyize hamwe na Leta ya Kinshasa zateye agace gatuwe cyane ka Ndumbe (Sake) no mu bice bituranye.”
Yakomeje ati “ARC [M23] tuzakomeza kurinda no kurwanirira abenegihugu bagenzi bacu n’ubunyamwuga kandi dushikamye.”
Ntabwo haramenyekana aho uruhande iki gisasu cyaturutseho, nta n’icyo Leta ya RDC iravuga kuri iki kibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!