Umuhango wo kumuha iki gihembo wateguwe n’umuryango Tusk urengera ibidukikije ku mugabane wa Afurika, ubera muri Savoy Hotel iherereye mu Mujyi wa Londres.
Hari abandi babiri William yashyikirije ibihembo: Nomba Ganamé wo muri Mali na Edward Aruna wo muri Sierra Leone. Buri wese kandi yagenewe Amapawundi ibihumbi 30, angana na miliyoni 51,2 Frw.
Ubwo Ntoyinkima yari amaze gushyikirizwa iki gihembo, yagize ati “Mu by’ukuri nishimiye kuba mu bageze ku musozo w’ibihembo bya Tusk Conservation Awards. Nta magambo nabona yo gusobanura uburyo ntewe ishema no kuba ntsindiye iki gihembo. Nishimiye ko akazi abantu dukorera ku rubuga nkanjye gahabwa agaciro.”
Igikomangoma William cyatangaje ko igihe kigeze ngo abakora ibishoboka byose babungabunga ibidukikije bashyigikirwe, agaragaza ko Isi irushaho kuba nziza iyo n’urusobe rw’ibinyabuzima rubayeho neza.
Yagize ati “Ibyo tubikesha abayobozi badasanzwe nk’abo turi kwizihiza uyu munsi. Batwibutsa akamaro ko kubana mu mahoro n’ibidukikije. Baratuyobora, bakatubera urugero rwo guharanira impinduka.”
Ntoyinkima amaze imyaka 24 muri aka kazi. Yibanda ku kumenyekanisha inyoni, yifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga bikurura amashusho n’amajwi biri kure.
Aherutse gutangariza IGIHE ko afatanya akazi ke no gutoza abato kubungabunga ibidukikije, abinyujije mu muryango yashinze mu 2009, abamaze kubimenya bakifatanya n’abandi gutembereza ba mukerarugendo muri Nyungwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!