Ibi yabigarutseho ku wa 14 Werurwe 2025, mu kiganiro cyahawe abanyeshuri, abayobozi n’abakozi ba ILPD, cyagarukaga ku bigwi by’Intwari z’u Rwanda.
Prof. Karangwa yagarutse ku muco w’ubutwari wagiye uranga abakurambere baguye u Rwanda, anagera ku ntwari za vuba zakuye u Rwanda mu bukoroni n’izahagaritse amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yatanze urugero kuri Gen Maj Gisa Fred Rwigema, wanze ko Abanyarwanda bahera ishyanga, akiyemeza kubohora u Rwanda akahaburira n’ubuzima. Avuga ko ubutwari nyakuri bugera n’aho umuntu yiyibagirwa ubwe ari guharanira icyiza.
Ati “Ubwo navaga mu Bubiligi ndangije kubona impamyabushobozi y’ikirenga, naje mu gihugu cya Zaire [Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo] mu kazi kari na keza kanahemba amafaranga atubutse. Ariko igikomye cyose ngo ni ba Banyarwanda, ugahora wigura ngo ubeho.”
“Twajyaga mu kizamini cy’akazi, Umuzayirwa mwicaranye yatsindwa ati ’ariko wampaye amanota? Uzi ko aha ngaha atari iwanyu?’ Kuba impunzi biragatsinda n’Imana.”
Prof. Karangwa yakomeje avuga ko urubyiruko ruriho ubu rufite ibyiza byinshi byo kubakiraho, rukubaka ubumwe kandi rukimika indangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda.
Ati "Nkamwe muri mu rwego rw’ubutabera, ubutwari bwanyu bukenewe ni ugukora neza ibi mwiga. Igihugu gikeneye ko muba abarimu beza b’abaturage babareba binyuze mu migirire yanyu. Nimurangwa na ruswa cyangwa irari ry’amafaranga, muzaba mubaye ibigwari."
Abitabiriye iki kiganiro bishimiye amasomo bakuyemo. Umwe mu banyeshuri witwa Niyomugabo Thierry, yavuze ko yishimiye iki kiganiro, ndetse ko impanuro bavomyemo we na bagenzi be bazazikurikiza.
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, na we yasabye abanyeshuri n’umuryango mugari w’iki kigo, kudateshuka ku ndangagaciro bigishijwe muri iki kiganiro kivuga ku butwari.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!