00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe ntikiragera- Minisitiri Nduhungirehe ku guhura kw’abahagarariye u Rwanda n’u Burundi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 October 2024 saa 12:39
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi bikomeje ibiganiro bigamije kuzahura umubano wabyo, agahamya ko ariko igihe cyo guhura kw’abahagarariye impande zombi kitaragera.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wigeze kuba mubi hagati y’umwaka wa 2015 na 2022 wongeye kuzamba mu mpera za 2023 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yarushinjaga gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

Ibi birego byaje nyuma y’aho uyu mutwe ufite ibirindiro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugabye igitero muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura, ndetse Leta y’u Burundi ibishingiraho ifunga imipaka yabwo n’u Rwanda muri Mutarama 2024.

Leta y’u Burundi yanabishingiyeho isaba u Rwanda ko rwakohereza i Bujumbura abaruhungiyemo nyuma yo kugerageza gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015, kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Mu mwiherero w’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) wabereye i Zanzibar mu ntangiriro za Nyakanga 2024, Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bemeranyije ko abahagarariye ibihugu byombi bazahura bitarenze tariki ya 31 Ukwakira 2024, baganire ku buryo bwo gucoca aya makimbirane.

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko mbere y’uko umubano wongera kuzamba, abahagarariye u Burundi na bagenzi babo bo mu Rwanda bari basanzwe baganira ku buryo umubano w’impande zombi waba mwiza kurushaho, kandi ngo n’ubu baracyaganira.

Yagize ati “Inzego zacu zaraganiraga kugira ngo ibibazo bikemuke ariko n’ubu ngubu ibiganiro birahari hagati y’inzego kugira ngo turebe ukuntu ikibazo twagikemura hagati y’ibihugu byombi. Twe nta n’ubwo dukeneye n’umuhuza.”

Minisitiri Nduhungireye yasobanuye ko igihe kitaragera ngo abayobozi bo muri ibi bihugu bahure, icyakoze mu gihe ibi biganiro bizaba bimaze gufata intera igaragara, ari bwo guhura bizashoboka.

Ati “Ibiganiro biracyakomeza hagati y’ibihugu byombi, igihe nikigera mu gihe bizaba byarafashe intera igaragara, icyo gihe wenda n’abayobozi b’igihugu ku nzego zitandukanye bazageza igihe bahura. Ariko ubu ntabwo igihe kiragera, turacyaganira kugira ngo turebe ko ibibazo biriho byakemuka.”

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye gufasha RED Tabara n’abandi bose barwanya ubutegetsi bw’u Burundi, isobanura ko ibirego ishinjwa bidafite ishingiro. Yasabye iki gihugu cy’abaturanyi gukemura ibibazo byacyo, no kutazanamo u Rwanda.

Mu mwiherero wabereye i Zanzibar, hari hafashwe umwanzuro w'uko abahagarariye u Rwanda n'u Burundi bazahura bitarenze kuri uyu wa 31 Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .