Ifumbire y’umwimerere , amapave muri plastike: Imwe mu mishinga y’urubyiruko yitezweho gufasha benshi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ugushyingo 2019 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Ingabire Théogene, na bagenzi be bamaze imyaka itanu batangije uburyo bwo gukora ifumbire y’imborera bifashishije ibyatsi n’udusimba duto tuzwi nka microbes, intego akaba ari ukugera ku rwego rwo gukora ifumbire nyinshi ihagije abanyarwanda bakareka gukoresha ifumbire mvaruganda zangiza ubutaka.

Ingabire na bagenzi be bibumbiye muri sosiyete Rwanda Bio solution ni bamwe mu rubyiruko rwasoje kuri uyu wa Gatanu amahugurwa n’ubujyanama Social Impact Incubator’ yateguwe n’Umuryango Segal Family Foundation (SFF) agamije kongerera ubushobozi sosiyete n’imiryango y’abanyarwanda bakiri bato batanga icyizere ku guhindura imibereho ya benshi.

Ingabire yabwiye IGIHE ko nyuma yo kwiga ibijyanye n’ibinyabuzima muri Kaminuza, we na bagenzi be basanze bafite icyo bakora bakurikije ibyo bize bagakora ifumbire y’umwimerere ifasha abahinzi.

Yavuze ko bafata ibyatsi, bakabivanga n’udusimba duto (microbes) bakabishyira ahantu ku buryo mu kwezi kumwe baba babonye ifumbire nziza.

Ati “ Ubundi kubona ifumbire y’imborera wakoze ikimoteri bitwara amezi nk’umunani. Twe dukoresha utu dukoko duto tukabirya tukabigira ifumbire mu gihe cy’amezi abiri aho kugira ngo bategereze amezi atandatu cyangwa umunani.”

Yavuze ko nubwo bagifite imbogamizi y’ubushobozi bwo gutunganya ifumbire nyinshi n’ubuke bw’ibyatsi n’ibindi bakoramo ifumbire, ngo intego ni ukuzagira ubushobozi bwo gukora ifumbire ihaza abanyarwanda, bakareka ifumbire y’imvaruganda.

Ati “Ubuhinzi bw’umimwerere mu Rwanda buracyari hasi. Hakenewe kuzamura imyumvire y’abaturage. Baracyamenyereye ifumbire mvaruganda kuko yo ishobora kuzamura umusaruro mu gihe gito ariko ishaririza ubutaka mu gihe ukoresheje iyi y’umwimerere ishobora kumara imyaka myinshi ikiri mu murima.”

Rosette Umuhoza na we ni undi rwiyemezamirimo wongerewe ubushobozi na Segal Family Foundation. Ni umwe mu batangije sosiyete My Green Home itunganya amapave (asaswa mu mbuga) bifashishije umucanga uvanze na plastike.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda iri muri gahunda yo guca ibikoresho bikozwe muri plastike kubera ko byangiza ibidukikije.

Umuhoza yabwiye IGIHE batangije ubwo buryo bwo kubibyaza umusaruro birinda ko bikomeza kwangiza ibidukikije.

Ati “Ubu Leta y’u Rwanda ishyize imbere guca plastike. Nizo za mbere zoroshye gukoresha ariko zinahendutse. Ubusanzwe inaha barazitwara bakazijyana i Nduba izitagiyeyo zijya mu Nyanja , ibikoko biba mu mazi bikagerwaho n’ingaruka.”

“Twe Plastike turayishongesha tukayivanga n’umucanga hakurikijwe ibipimo runaka. Dufite imashini tumaze iminsi dukoresha ariko ntituratangira gukora amapave menshi.”
Ni umushinga yemeza ko nibamara kuwubonera ubushobozi buhagije uzagira uruhare runini mu kurengera ibidukikije by’u Rwanda.

Yaba Umuhoza na Ingabire, bavuga ko icyizere ko imishinga yabo izagera kure bakivana ku mahugurwa n’ubunararibonye bamaze amezi arindwi bahabwa.

Aba ni bamwe mu bafite imishinga 14 yatoranyijwe na SFF muri Gicurasi uyu mwaka aho ba nyirayo bahuguwe ku buryo bwo kuyicunga no kuyobora ibigo cyangwa imiryango yabo, kubahuza n’abashoramari, kumenya uburyo bwo kwimenyekanisha n’ibindi.

Ingabire yagize ati “Bampaye imbaraga zo gukora cyane ku buryo umusaruro ugiye kwiyongera. Muri iki gihe tumaze twaguze imashini ishobora gusya ikamyo y’ibyatsi mu gihe cy’isaha kugira ngo byihute kubora. Naje mu bijyanye n’ubuyobozi nkiri hasi ariko maze kurangiza aya mahugurwa ubu nzi uko nabwira abakozi banjye ngo mukore ibi, nzi uko nagenzura ibikorwa byanjye. Bampayae ubumenyi mu by’imiyoborere.”

Martin Segal umwe mu bashinzwe SFF, yavuze ko igishimishije ari uko imwe mu mishinga bafashije yatangiye kugira ingaruka nziza ku buzima bw’abantu benshi.

Yavuze ko byaba bibabaje kubona umuntu ufite umushinga ufitiye benshi akamaro ariko ukadindizwa n’utuntu duto nko kubura igishoro cyangwa ubumenyi budahagije.

Ati “Twabonye abantu benshi bari bafite imishinga ifitiye benshi akamaro ariko badafite uburyo bwo kuyizamura ngo imenyekane ukabona ko babonye akantu gato nk’igishoro byagira akamaro kanini. Turi guhanga abayobozi beza b’ejo hazaza b’imiryango n’abandi batari bafite uburyo bwo guhura n’abandi”.

Imishinga yari imaze amezi arindwi yubakirwa ubushobozi irimo Acts of Gratitude, Creativity Lab, Generation Rise, Imagine We, Love&Hands, Mind Transform Technologies, My Green Home, Rural Development Initiative.

Harimo kandi Rwanda Bio Solution Ltd, Rwanda Clot Awareness Network, Saye Company Ltd, Shenge Children Organization, Tantine Group na Volta Irrigation.

Social Impact Incubator, ni gahunda itangijwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda ariko izajya iba buri mwaka ahazajya hatoranywa imishinga, abayobozi bayo bakamara amezi arindwi bahabwa inkunga mu buryo bw’amahugurwa, amafaranga no kubahuza n’abaterankunga batandukanye.

Umuhoza na bagenzi be bakora amapave mu mucanga uvanze na plastike
Gukora amapave muri plastike Umuhoza avuga ko bizafasha mu kurengera ibidukikije
Urubyiruko rwahuguwe rwahawe n'umwanya wo kumurika ibyo rukora
Kumurika ibyo bakora byitezweho gufasha urubyiruko kumenya n'abantu batandukanye barimo n'abashoramari
Martin Segal umwe mu bashinzwe SFF, yavuze ko igishimishije ari uko imwe mu mishinga bafashije yatangiye kugira ingaruka nziza ku buzima bw’abantu benshi.
Abasoje amahugurwa no kongererwa ubushobozi bashimiye Segal Family Foundation yabafashije gutera kubaha ubumenyi buzabateza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .