00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: CG Namuhoranye asuhuza umwana wayoboye akarasisi k’abiga mu mashuri abanza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 December 2024 saa 03:31
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yahoberanye n’umwana witwa Umutoni Ange wayoboye akarasisi k’abana 320 biga mu mashuri abanza aturiye Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari.

Abo bana bakoze akarasisi karyoheye abitabiriye ibirori byo gutanga ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), ku bapolisi bashya 635 nyuma yo gusoza amahugurwa y’abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ako karasisi kateguwe ku bufatanye busanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abandi baturarwanda bose mu rwego rwo gutoza abana uburere mboneragihugu, umuco wo kugikorera no kukirinda bakiri bato.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda yise ‘Police of the Future’ aho mu biruhuko, mu mpera z’icyumweru bahuriza hamwe abanyeshuri bo mu mashuri abanza aturiye Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi rya Gishari.

Ati “Bakigishwa indangagaciro na kirazira, gukunda igihugu n’akarasisi kari ku rwego rwabo. Ubu turi kwigisha abarenga 300. Ni gahunda izakomeza no mu bindi bigo by’amashuri mu rwego rwo kongerera imbaraga ubufatanye bwa Polisi n’Abaturage.”

Yagaragaje ko inyigisho zihabwa abo bana zizabafasha kuvamo abayobozi n’Abanyarwanda beza b’ejo hazaza.

Ati “Twizeye ko izo nyigisho zizafasha mu gutegura Abanyarwanda n’abayobozi beza b’ejo hazaza n’abapolisi babereye u Rwanda.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimiye abo bana bakoze akarasisi n’imiryango yabo yatanze uburere bwiza no kubaha umwanya nk’ababyeyi bakajya gukurikirana inyigisho bahabwa na Polisi y’Igihugu.

Ati “Turashimira ubwo bufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda, ababyeyi n’amashuri gutangira gushyiramo izo ndangagaciro mu rubyiruko rwacu, ariko nashimira aba bana badukoreye akarasisi keza. Berekanye ko bakurikira neza ibyo bigishwa kandi ko bazavamo Abanyarwanda beza.”

Yasabye ko bakomeza guhabwa uburere bwiza bubategurira kuvamo Abanyarwanda beza n’abayobozi babereye u Rwanda mu minsi iri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yahoberanye n’umwana witwa Umutoni Ange
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yishimiye uko Umutoni Ange yayoboye akarasisi
Nyuma y'akarasisi aba bana bahawe ibyicaro
Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente yaganiriye na Umutoni Ange
Dr. Ngirente yasabye ko abo bana bakomeza gukurikiranwa no guhabwa uburere bukwiye
Abana bakoze akarasisi kanogeye ijisho
Uburyo bagendaga ku murongo byari bishimishije cyane
Umutoni Ange wayoboye akarasisi yaneneje abitabiriye icyo gikorwa

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .