00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC ikomeje kugaragaza ko icyizere ku biganiro bya Luanda kigenda kigabanyuka

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 October 2024 saa 08:10
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagaragaje ko icyizere ku musaruro w’ibiganiro bya Luanda cyarindimuwe n’imirwano ihanganishije ingabo zayo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Iyi mirwano yubuye mu byumweru bibiri bishize, yaturutse ku bushotoranyi bw’umutwe wa NDC-R na APCLS iri mu ihuriro Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC. Yatumye abarwanyi ba M23 binjira muri teritwari ya Walikale ku nshuro ya mbere, ubwo bafataga agace ka Kalembe.

Kugeza kuri uyu wa 29 Ukwakira, muri Walikale hakomereje imirwano, ndetse byavugwaga ko M23 ikomeje gusatira agace ka Pinga gafatwa nk’ibirindiro bikuru by’imitwe ya Wazalendo, kakaba na kamwe mu dukungahaye ku mabuye y’agaciro.

Minisitiri Kayikwamba, mu kiganiro na BBC News, yatangaje ko iminsi ibiri ishize ihangayikishije bitewe n’iyi mirwano ibera muri Walikale.

Minisitiri Kayikwamba yabajijwe niba hari guterwa intambwe nziza mu biganiro bya Luanda, ati “Nakavuze ko turi kuyitera ariko ibyabaye mu minsi ibiri ishize birahangayikishije. Nk’uko mubizi, imirwano yarubuye by’umwihariko muri Masisi, irenga ku gahenge katangiye tariki ya 4 Kanama 2024. Bituma bigorana kwizera ko igisubizo kirambye kizava mu biganiro bya Luanda.”

Mu gihe ingabo za RDC zemeje ko zagize uruhare mu mirwano yabereye muri Kalembe, Minisitiri Kayikwamba yatangaje ko bo bubahirije agahenge, akavuga ko ikibazo kiri kuri M23 ahamya ko ifite umugambi wo kwagura ibice igenzura.

Yagize ati “Ibi si imirwano yoroheje, ni ugushaka gufata utundi duce, ni ugushaka gufata uduce dukungahaye ku mabuye y’agaciro muri Walikale. Ni yo mpamvu duhangayitse cyane, kandi ni yo mpamvu ibiganiro bya Luanda n’agahenge ubu biri mu kaga.”

Biteganyijwe ko intumwa z’u Rwanda, iza Angola n’iza RDC ku rwego z’abaminisitiri zizongera guhurira i Luanda hagati mu Ugushyingo 2024, ziganire ku ngingo zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’iyo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye.

Minisitiri Kayikwamba yagaragaje ko icyizere ku musaruro w'ibiganiro bya Luanda cyagabanyutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .