00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kangondo hagiye kubakwa ishuri mpuzamahanga ry’Abongereza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 February 2025 saa 11:24
Yasuwe :

Mu gihe sosiyete y’ubwubatsi ya Savannah Creek Development Company itangaza ko igiye gutangira imirimo yo kubaka umudugudu wa Kangondo uvuguruye, uzaba ufite inzu 590 zo guturamo, biteganyijwe ko hazanashyirwa ishuri mpuzamahanga ryo mu Bwongereza ryitwa Hereford International School Kigali, rizaba rifite kuva ku mashuri y’incuke kugeza ku yisumbuye.

Iryo shuri mu Bwongereza ryitwa Hereford Cathedral School. Ni rimwe mu mashuri amaze igihe kirekire akora mu Bwongereza, rikaba ritanga ubumenyi buhambaye kandi buri ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’iri shuri, Dr. Michael Gray, yagaragaje ko bahisemo gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu gifite icyerekezo cyiza kandi kiyemeje guteza imbere uburezi.

Ati “Icyo turi gukora hano i Kigali mu Rwanda, ni uko turi gufatanya na Savannah Creek mu rwego rwo kubaka ishuri mpuzamahanga hano mu Rwanda. Rizajya rifasha Abanyarwanda. Twishimiye cyane kuba tugiye gufungura iri shuri rya Hereford International School ishami rya Kigali.”

Yagaragaje ko iki kigo kiri muri bitandatu bimaze imyaka myinshi mu Bwongereza kuko kimaze irenga 1300 gishinzwe ariko kikaba gifite gahunda yo kwagura ibikorwa byacyo.

Dr. Michael yavuze ko iryo shuri rizatangizwa mu myaka mike iri imbere bigendanye n’uko umushinga w’izo nzu zo muri uwo mudugudu nazo zizagenda zubakwa.

Yerekanye ko ari umushinga mugari kuko ari ishuri rizaba rifite amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ariko ko ari urugendo kugira ngo bigerweho.

Yasobanuye ko yahisemo kwagurira ibikorwa by’iri shuri mu Rwanda kubera urukundo arufitiye kandi ari igihugu gitera imbere.

Ati “U Rwanda ni igihugu kidasanzwe. Ni igihugu kimba ku mutima, igihugu nagezemo mu myaka ishize iri hagati ya 10 na 15 ishize. U Rwanda ruri mu rugendo rwiza rw’iterambere. Kandi iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 30 ntirisanzwe.”

Yakomeje ashimangira ko yifuza gukorana n’igihugu giha agaciro uburezi kandi ko amaze igihe akorana n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza.

Dr. Michael yavuze ko kugera mu Rwanda kuri we abifata nko kuba ari mu rugo kuko u Rwanda ari ahantu hadasanzwe kuri we, bityo ko yiteze ko hazaba n’ahantu habereye kuri iryo shuri.

Iri shuri rizajya ritanga amasomo yo ku rwego mpuzamahanga kandi ryigishe rigendeye ku nteganyanyigisho y’Abongereza ndetse n’impamyabumenyi zizajya zitangwa zizaba ari mpuzamahanga.

Dr. Michael yavuze ko nk’uko ishuri rizaba rikorera mu Rwanda bazibanda no ku kwigisha indangagaciro, umuco n’amateka by’u Rwanda.

Yashimangiye ko kwigisha indagagaciro z’umuco nyarwanda n’imyigishirize ihambaye y’Abongereza biri mu bizagira ishuri iridasanzwe kandi ko abantu bazajya bagana u Rwanda bashaka kuryigamo.

Ubusanzwe mu Bwongereza iri shuri ryakira abana bafite imyaka iri hagati y’itatu na 18, rikaba rishamikiye ku idini ya Angilikani y’u Bwongereza.

Umuyobozi Mukuru wa Cathedral School, Dr. Michael Cray, yagaragaje ko gufungura ishuri mu Rwanda bizatanga umusanzu ukomeye
Umuyobozi Mukuru wa Hereford Cathedral School, Dr. Michael Cray, yishimiye kugirana ubufatanye na Savannah Creek iyoborwa na Denis Karera
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Hereford Cathedral School, Dr. Michael Cray, yagaragaje ko urukundo akunda u Rwanda ari rwo rwabaye imbarutso yo kugeza iri shuri mu Rwanda
Zimwe mu nzu zatangiye kubakwa muri Kangondo
Hereford Cathedral School ni rimwe mu mashuri akomoka mu Bwongereza

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .