00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku batangabuhamya ba Charles Onana ushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yitwaje mu rukiko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 October 2024 saa 12:54
Yasuwe :

Urubanza rw’Umwanditsi Charles Onana waburanishwaga icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rukiko rw’i Paris rwarangiye ku wa 11 Ukwakira 2024, hategerejwe umwanzuro warwo.

Urwo rubanza rwatangiye tariki ya 7 Ukwakira 2024, rushingiye ku kirego cyatanzwe n’imiryango iharanira ko abazize Jenoside n’abayirokotse babona ubutabera, nyuma y’aho Onana ukomoka muri Cameroun asohoye igitabo kigoreka ukuri kw’aya mateka.

Iki gitabo Onana yise “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parles” cyasohotse tariki ya 30 Ukwakira 2019, kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, barimo Abanyarwanda bari ku ruhande rw’abarega n’uregwa.

Ibyo tugiye kugarukaho cyane ni bamwe mu batangabuhamya Onana yari yahamagaje mu rukiko ari nabo bumviswe cyane.

Bamwe muri abo batangabuhamya ni abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bamwe mu Babiligi n’Abafaransa bagiterwa ipfunwe n’ibyabaye batarava ku izima.

Augustin Ndindiliyimana

Umwe mu bari abatangabuhamya ba Charles Onana ni Gen Augustin Ndindiliyimana wari Umuyobozi wa Jandarumori (Gendarmerie) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Mutarama mu 2000, Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa ICTR rwashyize hanze inyandiko yo kumuta muri yombi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi nk’icyaha cy’intambara n’ibindi bitandukanye.

Ndindiliyimana yashyikirijwe ubutabera muri Gicurasi 2011, akatirwa imyaka 11 y’igifungo mu rukiko rusanzwe ariko inteko ya ICTR imugira umwere muri Gashyantare 2014.

Bivugwa ko Ndindiliyimana yagize uruhare mu iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Agathe Uwilingiyimana, kuko yari abizi neza ngo ko abasirikare b’Ababiligi bamurindaga bakubiswe bakanicwa n’Ingabo z’u Rwanda nyamara nta cyo yakoze ngo abahagarike.

Akunze kugaragaza mu manza nyinshi z’abakurikiranyweho uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’umutangabuhamya nubwo rimwe na rimwe aca ku ruhande ukuri kw’ibyo azi.

Nk’umuntu wari ushyigikiye Charles Onana nta cyatungura abantu mu byo yavuze birimo guha ishingiro ibyavuzwe n’uwo mwanditsi kuko n’igihe yagirwaga umwere yanze kugaruka mu Rwanda.

Gen. Augustin Ndindiliyimana wari Umuyobozi wa Jandarumori (Gendarmerie) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Emmanuel Habyarimana

Habyarimana Emmanuel ni umwe mu babaye mu gisirikare cy’u Rwanda, nyuma yo kubohora igihugu yaje kuba Minisitiri w’Ingabo.

Nyuma yo gukurwa mu nshingano mu 2003, Gen Habyarimana yahise ahunga.
Ni umwe mu bashishikarizaga abaturage gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda mu rugamba rwo kongera kubaka igihugu mbere yo kugihunga.

Nyuma yo kwerekeza ibwotamasimbi, yahisemo inzira y’amacakubiri, kubiba urwango ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu aracyari mu buhungiro kuva mu 2003 kandi akomeje kubiba no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo kuba yashyigikira Charles Onana bahuje umugambi nta gishya kirimo.

Habyarimana Emmanuel ni umwe mu bashinjura Charles Onana

Jean Marie Vianney Ndagijimana

Jean Marie Vianney Ndagijimana si izina rishya mu matwi ya benshi bakurikiranira hafi Politiki y’u Rwanda.

Ndagijimana yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akomoka mu ishyaka rya MDR ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.

Nyuma ya Jenoside ni umwe mu biyambajwe na Guverinoma y’Ubumwe dore ko atari ari ku gice cya MDR cyagize uruhare muri Jenoside, aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Nubwo byari bimeze bityo ariko, inda nini yasumbye nyirayo bituma mu 1995 ubwo yari yajyanye na Perezida Pasteur Bizimungu muri Amerika acikana 187.000$ yari yagenewe gufungura ambasade zirimo iy’u Rwanda muri Amerika n’iyo muri Loni.

Uretse ibyo ariko kandi hari ubugenzuzi bwakozwe muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yayoboye, bukorwa n’itsinda ry’impuguke eshatu zavuye muri Minisiteri y’imari, iy’ububanyi n’amahanga na Minisiteri y’ingabo, kuva kuwa 31 Nyakanga kugeza kuwa 5 Kanama 1995.

Zasanze Ndagijimana mu gihe yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, yararigishije amafaranga menshi harimo kuba muri Nzeri 1992 yaragurishije rwihishwa inzu ya Leta y’u Rwanda yari atuyemo i Paris ku giciro yihitiyemo kandi atabyumvikanyeho na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ayo mafaranga ntayahe Leta y’u Rwanda.

Kuva yahungira mu Bufaransa ari mu gatsiko gahakana kakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga agatorokana amafaranga y'igihugu ni umwe mu bashinjura Charles Onana

Emmanuel Neretse

Maj Emmanuel Neretse wari ukuriye ikigo cya gisirikari cya Kami, yiyemeje kugoreka amateka binyuze mu bitabo yandika.

Neretse ni umwe mu bashinze Ishyaka rya FDU Inkingi rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu buhungiro.

FDU Inkingi ni umutwe wa Politiki wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, aho uvuga ko wifuza gukura ku butegetsi FPR yayoboye igihugu kuva yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Maj. Emmanuel Neretse

Col Luc Marchal

Colonel Luc Marchal yari ayoboye Ingabo z‘u Bubiligi zari muri MINUAR, akaba yari anungirije Jenerali Dallaire.

Col Marchall nk’abandi bari bari mu Rwanda kubungabunga amahoro, basize ibihumbi by’Abatutsi biri kwicwa na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izo ngabo aho gukiza Abatutsi zabasize mu menyo y’Interahamwe zari zahagurukiye kwica abantu zibaziza uko bavutse.

Nubwo yananiwe kurinda Abanyarwanda muri icyo gihe ariko nta n’ubwo kuri ubu aterwa ipfunwe no kuvuga ibinyoma bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Colonel Luc Marchal yari ayoboye ingabo z‘u Bubiligi zari muri MINUAR

Gen Didier Tauzin

Didier Tauzin yabaye mu Ngabo z’u Bufaransa, aza koherezwa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho.

Tauzin w’imyaka 74, yabajijwe n’Urukiko ko yemera Jenoside yakorewe Abatutsi. Yemeje ko yakozwe nubwo ahakana ibimenyetso by’uko yateguwe.

Ari mu bantu batifuje na rimwe ko havugwa amakosa Opération Turquoise yakoze, ndetse avuga ko u Bufaransa bukwiriye kutaryoza ibyo bwakoze byose hanze y’igihugu.

Gen. Didier Tauzin aracyafite ikimwaro n'ipfunwe

Théobald Rutihunza

Mu 1994 yabaye Perefe wa Cyangugu, yaje kunyereza amafaranga yari agenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abana n’abapfakazi.

Nyuma y’uko bimenyekanye, yatinye ko ashobora kugezwa imbere y’ubutabera bituma ahunga igihugu.

Akimara guhunga, Rutihuza yahise asohora itangazo ripfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Pefegitura ya Cyangugu ndetse ashimangira ko FPR itigeze iyihagarika muri ako gace ngo kubera ko nta yigeze ihaba nubwo bihabanye n’ukuri.

Uwo mugabo yakomeje guharabika isura y’igihugu kugeza no mu rubanza rwa Charles Onana aho yashimangiye ko ibitabo bye birimo amakuru na we ubwe yiboneye n’amaso.

Théobald Rutihunza mu 1994 yabaye Perefe wa Cyangugu

Nkiko Nsengimana

Mu 1994 yari Umuyobozi w’Akanama k’impuguke ka Rutobwe i Gitarama, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nta gitero na kimwe cyagabwe atabizi cyangwa ngo abe yabyemeza.

Abarenga 50000 barishwe muri ako gace. Kuri ubu ayoboye Ishami rya FDU Inkingi riherereye i Burayi.

Yavuye mu Rwanda mu 1995 ari nabwo yinjiye muri iryo shyaka.

Nk’umuyobozi wa FDU Inkingi ibyo ashyize imbere ni ugukwira ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko ubutegetsi bwajya mu maboko y’Abahutu.

Imbere y’urukiko yahakanye ko habayeho umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo avuga ko FPR itashakaga gusaranganya ubutegetsi ahubwo ko yari ishyize imbere intambara.

Nkiko Nsengimana

Gen. Jean-Claude Lafourcade

Kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru ariko yayoboye abasirikare b’u Bufaransa bari mu butumwa mu Rwanda bwiswe Opération Turquoise bari bahawe na Loni bavuga ko ari ubwo gutanga ubutabazi ku bari mu kaga mu 1994.

Kuri we yavuze ko Opération Turquoise yatabaye abantu bose baba Abahutu n’Abatutsi nubwo ngo yari yugarijwe n’abasirikare ba RPA bifuzaga kubagabaho ibitero.

Ibyo ariko bitandukanye n’ukuri kuko abo basirikare aho gutabara Abatutsi bahigwaga ahubwo bafashije abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi guhungira muri Zaire nyuma yo kubona ko bakomeje gutsindwa n’Ingabo za RPA zari ziyemeje kuyihagarika no gutabara Abatutsi.

Gen. Jean-Claude Lafourcade kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru

Johan Swinnen

Undi ukunze kwitabazwa n’abaregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu Bubiligi no mu Bufaransa, ni Johan Swinnen wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

Uyu mu rubanza rwa Onana yemeje ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ariko avuga ko nta wahakana ko n’Abahutu bishwe bityo ko uwabivuga ataba ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibyo Ambasaderi Swinnen avuga bishingiye ariko ku kuba mu myaka ine yamaze mu Rwanda ahagarariye igihugu cye, yaramenye neza imyiteguro n’imigambi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara ntagire icyo abikoraho ngo ihagarikwe.

Kuri ubu yahisemo kwifatanya n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera igisebo, ipfunwe n’ikimwaro cyo kuba nta musanzu yigeze agira mu kuyihagarika.

Johan Swinnen wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .