Mu 2017 ni bwo Guverinoma yatangije gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1), yarangiranye na manda ya gatatu ya Perezida Paul Kagame mu 2024.
Dr. Ngirente yasobanuye ko intego za NST1 zagezweho ku gipimo gishimishije, aho ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo y’igipimo cya 7%, umusaruro w’umuturage ku mwaka wari ku madolari 729 mu 2017 ugera ku madolari 1040.
Mu myaka irindwi ishize, icyizere cyo kubaho cyageze ku myaka 69,9, hirya no hino mu gihugu hubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero birenga 1600, hubakwa imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero 4137.
Dr. Ngirente yasobanuye ko imihanda icaniwe yavuye ku bilometero 664 mu 2017, igera ku bilometero 2185, hubakwa ibitaro bishya birimo Gatonde, Gatunda, Munini, Nyabikenke, Byumba, Nyarugenge na IRCAD, byiyongereye kuri 52 byari bisanzweho.
Mu myaka irindwi ishize, havuguruwe ibitaro bya Kabgayi na Kibogora, hubakwa ibigo nderabuzima 12 byiyongereye kuri 495 byari bisanzweho, ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze byari 473 mu 2017 bigera ku 1.252 mu 2024.
Mu 2017, ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zavuye ku 34,4%, zigera kuri 76,3%, hubakwa ibyumba by’amashuri 27000 mu gihugu hose, amashuri y’imyuga na tekiniki agera mu mirenge 392 mu 2024, avuye ku 200 mu 2017.
Yagaragaje ko ubwo Guverinoma y’u Rwanda yihaga intego za NST1, hari abatekerezaga ko kuzigeraho bitazashoboka, ariko ko byagezweho bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bari barangajwe imbere na Perezida Kagame.
Yagize ati “Muri NST1 twageze ku bintu byinshi cyane ndetse tuyitangira abenshi batekerezaga ko tutabigeraho. Ariko turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose bakoze igikwiye maze tugera ku by’ingenzi ngiye kuvuga mo bikeya kugira ngo nongere ngaragaze ko na NST2 ibyo twiyemeje tuzabigeraho.”
Mu ntego za Guverinoma y’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere harimo kugera ku gipimo cy’izamuka ry’ubukungu cya 9,3% buri mwaka, bikazagerwaho mu gihe ubuhinzi bwakwiyongera nibura kuri 6%, urw’inganda rukazamuka ku 10%, serivisi zikazamuka ku 10%.
Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko muri NST2, ibikorerwa mu Rwanda biziyongera kuri 13% buri mwaka, ishoramari ry’abikorera rikava kuri miliyari 2,2 z’amadolari mu 2024, rikagera kuri miliyari 4,6% mu 2029, ikigero cy’ubwizigame kikazava kuri 12,4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kikagera kuri 25%.
Minisitiri w’Intebe ati "Ibi bigomba guherekezwa no kwiyongera kw’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda). Bizagira uruhare mu kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga biteganyijwe kuzazamuka ku kigero cya 13% buri mwaka."
Yavuze kandi ko ishoramari ry’abikorera rigomba kwikuba kabiri mu gaciro. Rizava kuri miliyari 2,2 z’Amadolari ya Amerika (bingana na 15,9% y’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu), rizagere kuri miliyari 4,6 (bingana na 21,5%).
Yongeyeho ko "Ibi byose bikazajyana no gukomeza ingamba zitandukanye zo kubaka ubudahangarwa bw’ubukungu. Hazashyirwa imbaraga kandi mu gukumira no guhangana n’izamuka ry’ibiciro no gucunga neza imari ya Leta."
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngire nte yavuze ko Kugira ngo iyi Gahunda izashyirwe mu bikorwa nk’uko yateguwe, Guverinoma isaba ubufatanye bw’inzego zose zaba iza Leta, abikorera, Sosiyete Sivile, imiryango itegamiye kuri Leta, Amadini n’Amatorero, Itangazamakuru, Abafatanyabikorwa mu Iterambere, Abanyarwanda aho bari hose, ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Ati "Ibyo twagezeho, twabigezeho kubera ubufatanye, twabijemo nk’Umunyarwanda umwe, tubikora neza kandi no muri iyi NST2 tuzabigeraho nidukorera hamwe,"
"Ubwo bufatanye rero ni ingenzi kuko uko mukurikiranye muhora mutubwira ibigenda n’ibitagenda, twizeye ko ubu bufatanye buzakomeza muri iyi myaka itanu iri imbere tuzashyira mu bikorwa iyi Gahunda ya Guverinoma twise NST2."
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!