00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rw’Ubujurire rwateye utwatsi abimukira batifuzaga kujyanwa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire mu Bwongereza rwateye utwatsi icyifuzo cy’abimukira n’imiryango yasabaga ko batakoherezwa mu Rwanda, ni icyemezo kije gishimangira icy’Urukuru cyafashwe mu cyumweru gishize.

Ibi bisobanuye ko indege ya mbere izatwara abimukira izahaguruka kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Kamena 2022, nk’uko byari biteganyijwe. Urukiko rwavuze ko politiki y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu bindi bihugu ifite ishingiro kandi ari inyungu rusange.

Urukiko rwavuze ko abantu 11 ari bo bashobora kurira indege ya mbere ibajyanye i Kigali. Gusa umuryango Care4Calais, uri mu irwanya iyi gahunda wavuze ko abantu umunani ari bo bashobora kurira indege.

Mu cyumweru gishize, abarwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda baratsinzwe kuko Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwemereye guverinoma y’icyo gihugu kubikora.

Umubare w’abagombaga kugenda ku ikubitiro waragabanutse kuko ku byari biteganyijwe ko bari 37 ariko inzitizi zatanzwe zishingiye ku mategeko agenga abimukira n’uburenganzira bwa muntu zituma bagabanuka.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize hafashwe umwanzuro wo kutohereza abantu batandatu bari ku rutonde, aba bakurikira abandi 20 na bo barukuweho mu mpera z’iki cyumweru. Ibi biratuma hasigara 11 barimo bane bakomoka muri Iran, babiri bo muri Albania, umwe wo muri Syria, babiri bo muri Iraq. Abandi ntihahishuwe ubwenegihugu.

Umwanditsi wa BBC, Mark Easton, avuga ko bishoboka ko umubare ushobora gukomeza kumanuka kugera kuri zero mbere y’uko isaha yo guhaguruka kw’indege igera. Ku wa Gatanu abantu 130 bari bafite ubutumwa ko bashobora koherezwa mu Rwanda.

Nubwo hakomeje inkundura yo kwirukana abimukira mu Bwongereza, ntibibuza abandi kwinjira kuko ku cyumweru abagera ku 111 binjiye bajyanywe n’ubwato buto butatu mu gihe abarenga 1000 ari bo binjiye muri uyu mwaka wose.

U Rwanda rwagiranye amasezerano n’u Bwongereza agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse kubwira IGIHE ko u Rwanda rwamaze kwitegura kwakira aba bimukira kandi nibagera i Kigali bazafatwa neza nk’uko bigengwa n’amasezerano yo kubazana.

Ati “Icyiza ni uko twe mu Rwanda rwiteguye. Uyu munsi ndagira ngo mare impungenge z’uko niyo batubwira ngo haje 500 ba mbere, abo twabakira ariko nk’uko mubizi bazagenda baza mu byiciro kandi nta gutungurana kuzabamo.”

U Bwongereza bumaze igihe bukomerewe n’ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze mu nzira izwi nka ‘English Channel’.

English Channel ni inzira y’amazi itandukanya Amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa. Iyi nzira yifashishwa cyane n’abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje amato mato mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuva umwaka wa 2020 watangira kugeza muri Kanama uwo mwaka, u Bwongereza bwari bumaze kwakira abimukira 3950 banyuze muri ‘English Channel’.

Byageze muri Mata 2022 u Bwongereza bwugarijwe cyane n’iki kibazo cy’abimukira kuko imibare yagaragaza ko uyu mwaka ushobora kurangira bwakiriye abimukira ibihumbi 60 ugereranyije n’abarenga gato ibihumbi 28 bwakiriye mu 2021.

Abimukira ba mbere biteganyijwe ko bazahaguruka mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri berekeza i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .