00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo kumenya ku kibazo cy’iterabwoba muri Mozambique cyahagurukije u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda 1000 batangiye kujya mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, imaze igihe yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba.

Ni ikibazo cyashituye amahanga guhera muri Werurwe uyu mwaka, ubwo izo nyeshyamba ziyitiriye umutwe wa Al Shabab nubwo ntaho bihuriye, zagabaga ibitero mu Mujyi wa Palma zigahitana ubuzima bw’abasaga 12 bishwe bunyamaswa, mu gihe ibihumbi by’abaturage bavuye mu byabo.

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique mbere ho icyumweru ngo hagere iz’umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) zo zitezweho kuhagera kuwa 15 Nyakanga 2021.

Inshingano ni ugufasha iza Mozambique guhashya ibikorwa by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi mu ntara ya Cabo Delgado.

Uyu mwanzuro ugezweho nyuma y’uruzinduko Perezida Filipe Nyusi yagiriye mu Rwanda muri Mata uyu mwaka, akaganira na Perezida Paul Kagame. Hari amakuru y’uko Nyusi akiva mu Rwanda, hari itsinda ry’abashinzwe umutekano b’u Rwanda bakoreye ingendo muri Cabo Delgado bashaka kumenya neza uko ikibazo giteye.

Igihugu gikungahaye ariko kimaze igihe mu bibazo

Mozambique ni igihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Afurika gifite ubuso bungana na kilometero kare 801.590 , gikubye u Rwanda inshuro 30.

Gituwe n’abasaga miliyoni 31 aho icyizere cyo kubaho kiri ku myaka 56. Umuturage wacyo umwe abarirwa amadolari 1200 ku mwaka, ni ukuvuga hafi miliyon 1,2 Frw.

Iki gihugu gihana imbibi n’ibindi bitandatu birimo na Tanzania mu Majyaruguru. Gikungahaye ku mutungo kamere urimo amabuye y’agaciro na gaz. Kuba ari igihugu gikora ku nyanja, bigiha amahirwe y’ubucuruzi bukorerwa mu Nyanja y’Abahinde.

Nubwo ari igihugu gifite umutungo, cyakunze guhura n’ibibazo by’umutekano na politiki guhera mu 1975 ubwo cyabonaga ubwigenge. Umutwe wa Renamo utavuga rumwe n’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi wakunze gushoza intambara kenshi, gusa Leta ikihagararaho. Kuri ubu impande zombi ziri mu gahenge nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro mu 2019.

Nubwo umwanzi w’igihe kirekire Mozambique yamuciye intege, mu 2017 havutse undi ufite ingufu zidasanzwe. Mu ntara ya Cabo Delgado hadutse umutwe w’iterabwoba wiyise al shabab, nubwo nta mikoranire ufitanye na Al Shabab ya nyayo.

Uwo mutwe watangiye ari inyeshyamba zisanzwe ariko uko iminsi yicuma wagiye ugirana umubano n’imitwe y’iterabwoba mpuzamahanga nka IS yo muri Syria na Iraq.

Ibitero uwo mutwe wagiye ugaba mu Majyaruguru ya Mozambique, wagiye wica abaturage bunyamaswa, ubaciye imitwe nk’uko IS ibigenza. Kugeza muri Mata uyu mwaka, abaturage basaga 3000 bari bamaze kwicwa bunyamaswa mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

Umutwe wavutse mu burakari bw’abaturage

Uyu mutwe wakomotse ku burakari bw’abaturage bari bamaze igihe binubira guhezwa no kutitabwaho na Guverinoma, nubwo batuye mu gace kinjiriza Leta akayabo.

Intara ya Cabo Delgado iherereye mu bilometero 1600 uvuye mu Murwa Mukuru Maputo, ikagira ubuso bwa kilometero kare 82.625, bivuze ko ikubye gatatu ubuso bw’u Rwanda. Ni agace gatuwe n’abasaga miliyoni ebyiri.

Iyo ntara ikora kuri Tanzania, ikagira imijyi itatu ikomeye irimo Pemba, Montepuez na Mocimboa da Praia. Uyu wa nyuma ni nawo inyeshyamba zimaze umwaka zigaruriye ku buryo ingabo za Leta zananiwe kubatsimbura.

Kubera gaz nyinshi iboneka muri Cabo Delgado, sosiyete y’Abafaransa Total niyo yahawe ikiraka cyo kuyicukura mu mushinga uzwi nka Liquid Natural Gas (LNG). Ni wo mushinga nk’uwo ufite agaciro kanini muri Afurika kuko ubarirwa miliyari 60 z’amadolari.

Abaturage batangiye binubira ko amafaranga ava muri iyo mishinga ikomeye, atagarurwa mu bikorwa remezo n’iterambere muri Cabo Delgado, bagafata Leta nk’umukoloni ugamije kubanyunyuza gusa. Abarambiwe bafata intwaro.

Izo nyeshyamba ziyise al Shabab, ijambo ry’Icyarabu risobanura ‘abasore’. Nubwo biyita izina ry’umutwe w’iterabwoba usanzwe warayogoje amajyaruguru ya Afurika cyane cyane muri Somalia, ntaho bahuriye na mba.

Al Shabab yo muri Mozambique ifitanye umubano n’umutwe w’iterabwoba wa IS ukorera muri Iraq na Syria. Batangiye gukorana na IS mu 2019, kuva ubwo ufatwa nk’ishami ryayo ryo muri Afurika yo hagati, ryiswe Islamic State Central Africa Province (ISCAP).

Ubukana bwawo bwatangiye gushitura amahanga muri Werurwe uyu mwaka ubwo abasaga 12 bicwaga mu gitero cyagabwe mu Mujyi wa Palma. Mu bishwe harimo n’abanyamahanga bituma byinshi mu bikorwa by’amahanga muri ako gace bifunga imiryango harimo n’umushinga wa Total.

Abaturage ibihumbi bamaze kuva mu byabo kuva ubwicanyi bwatangira

Kuki ingabo za Leta zitabaje amahanga ?

Inyeshyamba zayogoje Amajyaruguru ya Mozambique zikomeye cyane mu bijyanye n’ibikoresho ariko inzobere mu bya gisirikare zivuga ko zifite imyitozo ihagije cyane cyane mu mirwano ibera mu duce tw’imijyi dutuwe.

Ni urubyiruko kandi ruterwa akanyabugabo n’inyigisho z’amahame akaze y’idini ya Islam n’ubuhezanguni bigishwa n’indi mitwe y’iterabwoba ikomeye ku Isi.

Icyakora, igisirikare cya Mozambique nacyo kivugwaho intege nke haba mu bikoresho no mu bumenyi bwatuma babasha gusubiza inyuma inyeshyamba nk’izo, nubwo hari andi makuru avuga ko muri Cabo Delgado Leta itakunze koherezayo abasirikare bafite imyitozo ihagije.

Brigadier Ben Barry wo mu kigo International Institute for Strategic Studies (IISS), yigeze kubwira BBC ko ikindi kigora ingabo za Leta ari amayeri y’inyeshyamba za IS mu kurwanira ahantu hatuye abantu benshi nko mu mijyi, ari nabyo Al Shabab ya Mozambique yatangije mu duce nka Palma na Mocimboa da Praia.

Yagize ati “Kugira ngo utsinde mu ntambara yo mu mujyi bisaba ko ingabo za Guverinoma zigira imyitozo n’imiyoborere yo ku rwego rwo hejuru. Ibyo nibyo bigaragaza intege nke z’ingabo za Mozambique. Bafite ikibazo cyo kutabona abajyanama b’inzobere mu bya gisirikare ndetse n’ubushobozi bwo kurwanira mu kirere, intwaro zikomeye n’imodoka z’intambara.”

Guverinoma ya Mozambique imaze kubona ko yugarijwe, mu mpera z’umwaka ushize yahaye ikiraka abajyanama 200 mu bya gisirikare bo mu kigo kigenga cyo mu Burusiya, Wagner Group.

Iyo mikoranire yatangiye muri Nzeri 2020 nyuma yo guhabwa umugisha na Leta y’u Burusiya. Benshi mu bahawe icyo kiraka, bahoze mu mutwe udasanzwe w’ingabo z’u Burusiya.

Ubudahangarwa bari bazanye bwashize ubwo bagabwaho ibitero bitandukanye n’inyeshyamba zigahitana bamwe muri bo, biba ngombwa ko babivamo.

Muri Werurwe, igisirikare cya Amerika cyohereje itsinda ry’abasirikare bo mu ngabo zidasanzwe bajya gutoza abo muri Mozambique. Portugal nayo yohereje abasirikare bake bo gutoza ingabo za Leta.

Mu ntangiriro, ntabwo Leta ya Mozambique yifuzaga ingabo z’amahanga ku butaka bwayo ariko uko ikibazo cyarushagaho gukomera, byabaye ngombwa ko iva ku izima. Mu byo yatinyaga mbere, harimo kuba ubusugire bwayo bwavogerwa n’ishusho mbi bizayisigira mu mahanga.

Icyakora mu kwezi gushize ubwo igihugu cyizihizaga umunsi w’ubwigenge, Perezida Nyusi yavuze ko ingabo za SADC n’iz’ibihugu by’inshuti zizabafasha guhashya inyeshyamba, gusa yizeza ko nta kindi bazakora kirenze kubafasha kugarura umutekano muri Cabo Delgado.

Umunyamabanga Mukuru wa SADC, Stergomena Lawrence Tax, aherutse kuvuga ko ingabo zizajya muri Mozambique zizaba zifite inshingano zo kubungabunga amahiro n’umutekano, kurinda abaturage.

Kuwa Gatatu tariki 7 Nyakanga, Tax yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres amumenyesha iby’ingabo za SADC zigiye gufasha iza Mozambique guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Tax yavuze ko izo ngabo zizatangira imirimo yazo tariki 15 Nyakanga zikahamara amezi atatu ashobora kongerwa bitewe n’uko ibintu bizaba byifashe.

Ingabo za SADC zishinzwe gutabara aho rukomeye zizagera muri Mozambique tariki 15 Nyakanga 2021

Ntabwo umubare w’ingabo zizoherezwa n’ibihugu bya SADC bizabohereza biramenyekana, gusa muri Mata hari raporo y’impuguke z’uwo muryango yagiye hanze, igaragaza ko hakenewe ingabo 3000 zo kohereza muri Cabo Delgado.

Izo ngabo zizaba zifite inshingano zo gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba n’ibikorwa by’ubuhezanguni muri iyo ntara.

Tariki 28 Kamena, Inama y’Abaminisitiri ya SADC yemeje ingengo y’imari ya miliyari 12 z’amadolari azakoreshwa n’Umutwe w’ingabo zidasanzwe z’uwo muryango muri Mozambique. Ayo mafaranga bavuze ko agomba kuboneka bitarenze tariki 9 Nyakanga 2021.

Raporo y’impuguke za SADC zabanje kujya gukora isesengura muri Cabo Delgado, yagaragaje ko kugira ngo Mozambique ibashe gutsinda intambara zisubirane umujyi wa Macimboa da Praia, bakeneye ibikoresho, ubutasi bukomeye n’ingabo zihagije.

Iyo raporo yavuze ko hakenewe ingabo zo mu mutwe udasanzwe zihangana n’ibitero by’inyeshyamba zinjirira mu nyanja y’Abahinde, ubwato bugendera munsi y’amazi, ingabo zirwanira mu kirere, kajugujugu esheshatu z’intambara, indege enye zitwara ibikoresho, ubwato bubiri bushinzwe gucunga na drones ebyiri z’ubutasi.

Ntabwo Mozambique iratangaza uburyo izo ngabo za SADC zizakorana n’izivuye mu bindi bihugu birimo u Rwanda rwamaze kohereza izarwo. Inshingano zihariye za buri ngabo nazo ntabwo zirashyirwa hanze .

Intambara irenze iy’amasasu

Kubera agace intara ya Cabo Delgado iherereyemo no kuba ikora ku nyanja, yakunze kuba icyambu cy’ubucuruzi bwa magendu burimo ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi birimo n’ingingo z’abantu.

Urugero, abantu bishwe muri Palma muri Werurwe uyu mwaka, bagiye bagaragara ingingo zabo zimwe zirimo n’imitwe nta yiriho, bigakekwa ko yagiye ijyanwa kugurishwa.

Kubera ko iyo ntara iri kure y’umurwa mukuru no kuba Leta itarakunze kuhitaho cyane, byagiye bituma ruswa iba nyinshi hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyabyaha bakorera muri ako gace ari nabyo byorohereza inyeshyamba.

Icyakora hari abasesenguzi babona ikibazo cya Cabo Delgado nk’ikitazakemurwa n’intambara kurusha amayeri yo kwigarurira abaturage.

Ahari ibara ry'umutuku ni mu ntara ya Cabo Delgado yibasiwe n'ibitero by'iterabwoba

Tekiniki inyeshyamba zo muri Mozambique zikoresha zigaba ibitero, niyo ikoreshwa na IS yo kwica bunyamaswa abasivile. Ibyo bitandukanye n’amayeri nka Al Qaeda ikoresha yo kurobanura ikamenya abo yica n’abo itica kuko gukomera kwayo gushingira ku mubano mwiza n’abaturage b’agace yagezemo.

Ikigaragaza ko nta mpuhwe inyeshyamba za Mozambique zifitiye abaturage, ni ubugome bakoresha mu kubica kugeza nk’aho mu gitero cyo muri Werurwe, bishe umwana w’imyaka 11 bakamwicira mu maso ya nyina.

BBC yatangaje ko byakorohera Leta kumvisha abaturage ububi bw’uwo mutwe ariko ikabijyanisha no kubaha ibyo basabaga ubwo batangiraga kwivumbura. Ibyo abatuye Cabo Delgado basabaga ni uguhabwa ibikorwa ibikorwa by’iterambere nk’amashuri, imihanda, imirimo n’ibindi bituma babona ko bitaweho.

Ibyo ngo bizatuma bagarukira Leta. Urugero rutangwa ni urwo mu 2007 ubwo umutwe wa Al Qaeda wakoraga amakosa utera ubwoba abaturage b’aba-Sunni mu ntara ya Anbar muri Iraq.

Icyo gihe abagabo bo muri ako gace batangiye gutotezwa n’inyeshyamba, baba bakoze amakosa yoroheje nko kunywa itabi, bagacibwa intoki. Byarakaje abaturage, byorohera ingabo za Leta zibifashijwemo n’igisirikare cya Amerika kwigarurira imitima y’abaturage.

Byatumye abaturage bahindukirana al Qaeda barayamagana, aho umusirikare wayo anyuze bagatunga agatoki ku buryo uwo mutwe watsinsuwe mu buryo bworoshye.

Ibihumbi by'abaturage muri Cabo Delgado bavuye mu byabo
Ingabo n'Abapolisi b'u Rwanda 1000 bagiye gufasha Mozambique guhangana n'imitwe y'iterabwoba
Ingabo za mbere z'u Rwanda zerekeje muri Mozambique kuri uyu wa Gatanu
Ingabo n'Abapolisi b'u Rwanda bagiye muri Mozambique hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye atandukanye hagati y’ibihugu byombi
Ingabo za Leta zimaze igihe zihanganye n'inyeshyamba ariko kuzitsinsura byarananiranye
Indege ya Leta ya Mozambique igenzura umutekano mu gace ka Pemba ubwo muri Palma hagabwaga igitero muri Werurwe uyu mwaka
Guhera mu 2018, inyeshyamba zagiye zigaba ibitero byahitanye abaturage basaga 3000
Inyeshyamba zirwanira muri Cabo Delgado zifitanye imikoranire ya hafi n'umutwe w'iterabwoba wa IS
Umujyi wa Mocimboa da Praia umaze hafi umwaka warigaruriwe n'inyeshyamba zigendera ku mahame akaze y'idini ya Islam

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .