Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 4 Werurwe 2025.
Dr. Mbarushimana yagaragaje ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST2, hari gahunda yo guteza imbere uburezi budaheza kuri bose.
Yemeje ko binyuze muri iyo gahunda, mu gihe cy’imyaka itanu hateganywa kubakwa ibigo by’amashuri bitanu, kimwe muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali. Ni ibigo bizaba ari iby’icyitegererezo mu kwita ku bana bafite ibibazo bya Autisme n’ubundi bumuga bukomeye.
Ati “Amashuri atanu azubakwa yihariye azabasha kwakira abanyeshuri bafite ubumuga bunyuranye cyane cyane aba Autisme ariko akanakira abafite ubundi bumuga bugiye butandukanye.”
Yashimangiye ko ibyo bigo byitezweho umusaruro mu kwita ku bana bafite ubumuga bukomeye mu rwego rwo guteza imbere uburezi budaheza no guharanira ko abana bose biga.
Yagize ati “Buri ntara rero izaba ifite iryo shuri rizaba ryubatswe mu buryo bugezweho, rifite inyubako zigezweho kandi zubatswe neza ku buryo uzaba afite ubumuga bwaba ubwo mu mutwe cyangwa bw’ingingo zizaba zifasha mwarimu kwigisha n’umunyeshuri zikamufasha kwiga. Aha rero muri iyo myaka itanu, muri NST2 intego ihari ni uko azaba yarangiye kubakwa.”
Yavuze ko nubwo ateganyijwe kubakwa mu gihe cy’imyaka itanu, hari gahunda yo kuyihutisha ku buryo ashobora no kuzura mbere yayo.
Ati “Kubera ubwihutirwe n’umwihariko uhari, hazabaho gahunda yo kuba yakwihutishwa akaba yanakuzura mbere y’uko iyo myaka itanu irangira kuko twabishyizemo imbaraga kubera ko kuba ufite ubumuga bitavuze ko udashoboye.”
Dr. Mbarushimana kandi yagaragaje ko ayo mashuri azajya yigwamo n’abandi bana badafite ubumuga nubwo bo bazaba biga bataha mu gihe abafite ubumuga bukabije cyane bazajya bacumbikirwa mu bigo.
Ati “Hari ababa bafite ubumuga bukabije cyane biba biri ngombwa ko bagira integanyanyigisho yihariye ndetse bakanafatwa no mu buryo bwihariye, kuko mu myigire yabo iba itandukanye n’abadafite ubumuga ariko hari n’ubumuga busanzwe bushobora gutuma umwana yigana n’abandi batabufite.”
Yakomeje ati “Muri ayo mashuri atanu azubakwa muri iyo gahunda, n’abanyeshuri badafite ubumuga bazaba bafite uburenganzira bwo kuyigamo, bakigana n’abafite ubumuga bityo bakuzuzanya hanyuma bakigiranaho ibyiza, imikoro bakayikorera hamwe bityo ireme ry’uburezi tukarizamura muri ibyo byiciro byombi.”
Hari gukorwa byinshi mu guteza imbere uburezi budaheza
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko hari gukorwa byinshi bigamije guteza imbere uburezi budaheza aho hari ibigo usanga byorohereza n’abana bafite ubumuga kuba bakwiga neza kandi ari gahunda ikomeje.
Yagaragaje ko hagiye hahugurwa nibura umwarimu umwe kuri buri kigo cy’ishuri ku bijyanye no guteza imbere uburezi budaheza kandi bigenda bitanga umusaruro.
Dr. Mbarushimana wa REB yagaragaje ko hari no gukorwa ibishoboka byose ngo ibitabo byifashishwa mu mashuri byandikwe no mu buryo bishobora gusomwa n’abafite ubumuga, ibizwi nka ‘Braille’.
Ku birebana no kwifashisha ikoranabuhanga, REB yashyizeho uburyo abantu bashobora gukurikirana bimwe mu bitabo bigaragara ku rubuga rwayo hifashishijwe ururimi rw’amarenga, amajwi n’amashusho cyangwa inyandiko bitewe n’ikiboneye kuri buri wese.
Yanemeje kandi ko hari abarimu bahuguwe mu birebana no gukoresha ururimi rw’amarenga mu gufasha abafite ubumuga gukomeza kugera ku burezi bw’ibanze.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!