Ibyishimo ku baturage b’i Rwamagana batagiraga aho kuba bahawe amabati na COPEDU PLC

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imari cya “COPEDU PLC” cyatanze amabati 100 yo kubakira abaturage bane batagiraga aho kuba biciye muri gahunda ya “Tujyanemo”, ubukangurambaga bwatangijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugamije kubakira imiryango 474 itagira aho kuba.

Muri ubwo bukangurambaga COPEDU PLC yiyemeje gutanga umusanzu wayo itanga amabati 100 ku baturage bane bo mu Murenge wa Nyakariro mu Kagari ka Munini, ayo mabati bakaba bayashyikirijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019.

Abaturage bahawe amabati babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bakaba bari babayeho bacumbika hirya no hino. Babwiye IGIHE ko aribyo kwishimira kubona ikigo cy’imari kibibuka kikabaha amabati.

Mukandepanda Seraphine w’imyaka 56 ufite abana batanu, yavuze ko yari abayeho acumbika hirya no hino.

Yagize ati “ Ni ibyishimo cyane nari maze igihe kinini ngenda ncumbika mva mu Kagari ka Gishore njya mu Kagari ka Munini, aho hose nahazengurukaga ncumbikisha njye n’abana banjye none ubwo bampaye amabati na leta ikanyubakira inzu ndizera ko ngiye kugira ubuzima bwiza abana banjye bakaryama neza. Ntabwo nabona ukuntu nshimira abampaye amabati gusa mbasabiye umugisha.”

Ikitegetse Générose w’imyaka 66 we yagize ati “ Nari mfite ikibanza ariko kucyubaka byarananiye kubera kubura ubushobozi kandi n’imbaraga zanjye ari nke, ubuyobozi bwari busigaye bunkodeshereza aho mba none mu gihe bari bari kunyubakira mbonye n’abamfasha kubona amabati , ubu ndishimye cyane.”

Masabo Joseph w’imyaka 53 yavuze ko byamushimishije cyane kubona yubakirwa inzu nziza atigeze abamo akiri umusore. Yavuze ko bizamufasha kwiteza imbere akoresheje amafaranga yakoreshaga akodesha inzu kandi adafite n’ubushobozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Munini Byukusenge Emmanuel yashimiye COPEDU PLC ku gikorwa cyiza yakoze ngo abo baturage bubakiwe.

Yavuze ko mu Kagari kabo bari bafite abaturage batandatu batagiraga inzu none ngo bane bahawe isakaro undi umwe nawe yamaze kubakirwa hasigaye umwe kandi nawe ngo hari icyizere ko azubakirwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu Karere ka Rwamagana Rukundo Leon Pierre usanzwe ari na we ukurikirana gahunda yo kubakira abatishoboye muri aka Karere, yashimye inkunga bahawe na COPEDU PLC avuga ko ari umusanzu mwiza uri butume imiryango ine ibona aho kuba, yakomeje avuga ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka igomba kurangira imiryango 474 ibonye aho iba.

Ati “ Turakangurira n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu Karere ka Rwamagana n’ahandi kudufasha kubakira iyi miryango ni ibintu byiza byatuma abanyarwanda benshi baba ahantu hatekanye.”

Umuyobozi w’agateganyo ukuriye ishami ry’ubucuruzi muri COPEDU PLC, Usengimana Jean d’Amour yavuze ko bahisemo gutanga amabati kuri iyi miryango mu rwego rwo kwifatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana muri gahunda bufite yo kubakira imiryango itishoboye.

Ati “ COPEDU nkuko bisanzwe ikora imirimo yo kubitsa no kubikuza no gutanga inguzanyo ku bakiriya bayo ariko na none nyuma y’ibyo bikorwa bisanzwe bya buri munsi igatanga n’umusanzu wayo mu kubaka igihugu ari nayo mpamvu yatanze inkunga y’amabati kuko izirikana muri iyi minsi y’ibihe by’imvura ko hari abaturage badafite aho kuba bakaba banyagirwa.”

Usengimana yavuze ko bagaragarijwe inzu zubatswe ariko hataraboneka amabati bahitamo guhita bayatanga kugira ngo bafashe abaturage kubona inzu zo kubamo. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gufasha abaturage bazajya bagenda babikora kandi banashishikariza abaturage kwizigama banakora ubucuruzi bubyara inyungu.

COPEDU PLC ni Ikigo cy’imari kimaze imyaka isanga 22 gitanga serivise zo kubitsa no kuguriza, ubu kikaba gikomeje gushishikariza abakiriya bacyo kwitabira inguzanyo ya “Tura Iwawe”, “Umurabyo Uratinda” itangwa mu minsi itatu gusa ndetse no kubona serivise zayo hifashishijwe ikarita yo kubikuza kuri ATM no kwishyura kuri POS, abakiriya bayo kandi bashobora kubitsa no kubikuza kuri konti bifashishije Mobile Money aribyo bita “Push and Pull” bitabasabye gukora urugendo.

Iki kigo kandi gifite amashami icumi arimo icyenda akorera mu Mujyi wa Kigali n’irindi shami rikorera i Rwamagana. Umwihariko wa COPEDU PLC n’uguteza imbere abagore ibafasha gushora imari mu mishinga ibyara inyungu aho ibafitiye konti zo kwizigama z’irimo n’iyitwa “Zigama Nkunganire”, ndetse ikagira n’inguzanyo z’umwihariko ku bagore z’irimo iyitwa “Tinyuka” .

Ikitegetse Generose w'imyaka 66 yashimiye COPEDU PLC yamuhaye amabati agiye gushyirwa ku nzu yubakiwe n'ubuyobozi
Mukandepanda Seraphine yishimiye amabati yahawe ashimira ubuyobozi bwa COPEDU PLC
Umukozi w’agateganyo ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri COPEDU PLC, Usengimana Jean d’amour yavuze ko bahisemo gufasha aba baturage kugira ngo bashyigikire gahunda ya Tujyanemo
Zimwe mu nzu zari zaratangiye kwangirika kubera kubakwa zikabura amabati
Abaturage bahawe amabati bagaragaje akanyamuneza
Abaturage bashimiye ubuyobozi bwa COPEDU PLC bwabahaye amabati
Abaturage bishimiye ko bafashijwe bakaba bagiye kubona aho kuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza