Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024 ubwo yari yagiye gushyigikira umukandida w’ishyaka NRM ku mwanya w’umudepite akaba n’umujyanama we mu bijyanye n’ubuhinzi, Rose Kabagyeni.
Kabagyenyi Jacqueline Kyatuhaire usanzwe ari umubitsi wungirije wa NRM n’umunyapolitiki Dr Philemon Mateke ni bo bagaragarije Perezida Museveni iki kibazo.
Kyatuhaire yagize ati “Ibi bikorwa bibanziriza amatora byatumye abantu bacikamo ibice hashingiwe ku madini n’amoko. Ibi byiyongera kuri byinshi twiyemeje tutagezeho. Turasaba ko mwabikemura.”
Kabagyeni yamenyesheje Perezida Museveni ko Umukuru w’Igihugu ari umurinzi w’ubumwe, amusaba guhagarika intambara y’amatsinda ashingiye ku madini n’amoko.
Ati “Ndi kugusaba data ngo udufashe, izi ntambara bazanye zishirire aha ngaha. Ubu aho mvugira aha, abantu bagiye gupfa bari kurwanira amadini. Udufashe, udufashe, izi ntambara ni wowe uzazikemura.”
Perezida Museveni yabwiye ab’i Kisoro ko nyuma yo kumva iki kibazo, yavuganye na Dr Mateke, Musenyeri Godfrey Mbitse wo muri Angilikani na Callist Rubaramira wo muri Kiliziya Gatolika, abasaba guhagarika aya macakubiri.
Yagize ati “Icyo ndi kumva hano ni ikintu cy’amadini, ubwo ni uburozi. Navuganye n’umusaza mugenzi wanjye Dr Mateke, Musenyeri Mbitse na Callist Rubaramira, ndababwira nti ‘Ntimwemere uburozi muri Kisoro’.”
Perezida Museveni yasobanuye ko amacakubiri ashingiye ku madini n’amoko ari yo yasenye Uganda kuva mu 1966 kugeza mu 1986, biba ngombwa ko abarwanyi b’umutwe wa NRA batangiza urugamba rwo kugarura amahoro.
Ati “Ku bw’iyo mpamvu, nabwiye Muzehe Mateke ko idini n’ubwoko ari byo byasenye Uganda hagati ya 1966 na 1986. Byadutwaye imyaka 16 turi mu ntambara kugira ngo tuzane amahoro.”
Bitewe n’uko hari abakandida batandukanye bahatanira guhagararira Kisoro mu Nteko Ishinga Amategeko, hari impungenge z’uko NRM ishobora gutakaza uyu mwanya, cyane ko hari abanyamuryango bayo bahisemo gushyigikira abandi bakandida, kubera ko badahuje idini na Kabagyeni cyangwa ubwoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!