00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Aborozi beretswe umuvuno mu guhangana n’ikiguzi cy’ubwikorezi ku biryo by’amatungo

Yanditswe na Iradukunda Olivier, Nsanzimana Erneste
Kuya 19 September 2024 saa 11:00
Yasuwe :

Aborozi bo mu turere twa Karongi na Rutsiro basabwe kujya biyegeranya bagatumiriza hamwe ibiryo by’amatungo kugira ngo bahendukirwe n’ikiguzi cy’ubwikorezi cyabatezaga igihombo.

Mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba nta na kamwe karimo uruganda rukora ibiryo by’amatungo, ibi bituma aborozi bayituyemo bagorwa n’ikiguzi cy’ibiryo by’amatungo cyatumbagiye hakiyongeraho n’ikiguzi cy’ubwikorezi cyo gukura ibyo biryo ku nganda bibageraho.

Iki kiguzi gitera bamwe muri bo gupakiza ibiryo by’amatungo mu modoka zijya kurangura ibicuruzwa i Kigali, hakaba ubwo ibyo ibiryo by’amatungo bimenetsemo amavuta cyangwa bikanyagirwa bityo bikagera ku mworozi byangiritse.

Umworozi wo mu Karere ka Karongi ufite inkoko 4000 yabwiye IGIHE ko yigeze gutumiza toni eshanu z’ibiryo byazo bipakiranwa n’amavuta agenda abimenekaho bimugeraho byangiritse.

Ati “Nari napakije toni eshanu, imifuka itanu narayifunguye nsanga byafatanye. Byanteye igihombo kuko iyo byafatanye biba byatakaje ubuziranenge.”

Habinshuti Ernest, Umukozi w’ikigo OX-Ntuma, gikora ubwikorezi bw’imizigo yizeza aborozi bo muri iyi Ntara ko mu minsi iri imbere ikiguzi cy’ubwikorezi kizagabanuka kuko bateganya gutangira gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ati "Nk’umwaka utaha turitegura kuzaba dufite imodoka zitwarwa n’amashanyarazi gusa ku buryo ha handi igiciro cya mazutu kiyongera n’abakora ubwikorezi bakongera ibiciro twe ibyo ntabwo bizongera kutubaho.”

Habinshuti avuga ko icyo bari gukora mu gufasha aborozi koroherwa n’ikiguzi cy’ubwikorezi ari ukubahuza kugira ngo bamenyane noneho bajye batumiriza hamwe ibiryo by’amatungo.

Ati "Icyo gihe iyo batumirije rimwe bagatuma byinshi twohereza imodoka nini ikabizanira rimwe, ikiguzi cy’ubwikorezi kikajya hasi.”

Iyo ibiryo by’amatungo bipakiranywe n’ibindi bicuruzwa ikiguzi cy’ubwikorezi kiba ari 25 Frw ku kilo ariko iyo bipakiwe mu modoka yabyo ikiguzi cy’ubwikorezi kiba 35 Frw.

Intara y’Iburengerazuba ni ahantu heza ho gukorera ubworozi kuko ituranye n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aho u Rwanda rufite isoko rinini ry’inyama n’amata.

Aborozi bo mu Ntara y'Iburengerazuba basabwe kujya bishyira hamwe bagatumiriza rimwe ibiryo by'amatungo
Ikigo Ox Ntuma cyatangiye gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu gutwara imizigo mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugabanya ikiguzi cy'ubwikorezi
Ox Ntuma ku bufatanye na Techno Serve bari guhuza aborozi kugira ngo bamenyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .