Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 kibera mu turere twa Gatsibo ahatewe ibiti 3000 ndetse no mu Karere ka Nyagatare ahatewe ibiti 4100. Abaturage bo mu mirenge ya Kiyombe,Musheri na Matimba bo bashyikirijwe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba mu rwego rwo kubafasha kuba ahantu heza hari urumuri.
CP Bruce Munyambo ushinzwe ibikorwa byo guhuza Polisi n’abaturage muri Polisi y’igihugu, yavuze ko imirasire y’izuba batanze ndetse n’ibiti byatewe ari ibikorwa ngaruka mwaka mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage mu iterambere.
Ati “ Ibi bikorwa tubikora turi intumwa z’Umukuru w’Igihugu uko yifuza iterambere ry’abaturage niwo murongo natwe tugenderamo, abaturage turabasaba kubungabunga ibi bikorwa kuko ari ibyabo kuko ari ibiti twateye cyangwa imirasire twatanze byose bakwiriye kubibyaza umusaruro, abana bakigira kuri uriya muriro kandi bagakomeza kurwanya ibyaha.”
Guverineri Mufukukye Fred yashimiye Polisi y’igihugu ku bikorwa byiza batanze birimo imirasire y’izuba, avuga ko bitewe n’uburyo abaturage bahawe umuriro batuye byari bigoranye kugira ngo bagezweho amashanyarazi asanzwe
Ati “Icyo bizabafasha nk’abanyeshuri biraza kujya biborohera igihe bavuye ku ishuri gusubira mu masomo yabo bongere biyibutse ibyo bize, ikindi nk’Akarere ka Nyagatare gakunze kurangwa n’izuba kuko kadafite amashyamba, uyu munsi twahateye ibiti bizadufasha mu guteza imbere ibidukikije niyo mpamvu dushima Polisi ko ari intumwa nziza.”
Mufulukye yakomeje asaba abaturage gufata neza ibi bikorwa bahawe imirasire bakirinda kuyicokoza, yagira ikibazo bakakigeza ku buyobozi kugira ngo ababishinzwe baze kuyikora.
Kobusingye Joy ufite imyaka 72 utuye mu Mudugudu wa Nyamiyonga Akagari Nyamiyonga, yashimiye Umukuru w’Igihugu kuba yaratekereje ku baturage be akabicisha muri Polisi y’igihugu bakabona umuriro, yavuze ko aribwo bwa mbere araye mu nzu irimo umuriro.
Ati “ Najyaga ngendagenda nshaka umuntu unshyirira umuriro muri telefone none ubu iki kibazo cyakemutse, ikindi iwanjye nta mwijima uzongera kuharangwa ndetse n’umwana wanjye agiye kujya arara asoma bimufashe mu myigire ye.”
Uretse mu Ntara y’Iburasirazuba, Polisi iherutse gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu turere twa Nyamagabe na Rubavu inahatera ibiti byinshi biyiganjemo iby’imbuto.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!