Ibi yabisabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi mu nama yabereye mu Karere ka Rwamagana.
Cana Uhendukiwe ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na BRD ibinyujije muri SACCO zirenga 46 zo hirya no hino mu gihugu, Banki ya Kigali, Banki Nyafurika, I&M Bank ndetse na Access Bank, aho abagenerwabikorwa basabwa kuba bafitemo konti.
Sosiyete zifasha mu ikwirakwizwa ry’ayo mashanyarazi zirimo BBoxx, Ignite, Mysol, NOTS, StarTimes na Solektra.
Muri uyu mushinga, abagenerwabikorwa barimo abantu ku giti cyabo n’ibindi bigo bishaka amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, basaba inguzanyo babinyujije kuri za konti bafite muri banki, bamara kuyihabwa sosiyete zibishinzwe zigakorana nabo.
BRD yashoye miliyari 48.8 Frw muri iki gikorwa cyo kugeza amashanyarazi ku abaturage, sosiyete zitanga uyu muriro zivuga ko hakiri imbogamizi zo kuba abaturage batarasobanukirwa neza iyi gahunda.
Umukozi wa Mysol mu Ntara y’Iburasirazuba, Rugambwa Dieudonne, yavuze ko zimwe mu mbogamizi bakunda kugira ari uko basanga abaturage batumva neza gahunda yo kugezwaho umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.
Rugamba Denis ushinzwe Ubukangurambaga muri BRD, yavuze ko inzego z’ibanze zikwiriye kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage ibyiza by’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.
Ati “Inzego z’ibanze zikorana n’abaturage umunsi ku munsi, ni zo abaturage bumva kurusha undi muntu, bazadufasha kwihutisha iyi gahunda no kuyishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse. Twabegereye kugira ngo tuyibasobanurire bayumve, banadufashe gutuma abaturage bayumva.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko gahunda ya ‘Cana Uhendukiwe’ ari nziza kandi ije kunganira uturere mu kwesa imihigo yo gucanira abaturage bose bitarenze mu 2024.
Ati “Ubundi twari tumenyereye nkunganire mu buhinzi no mu bworozi, ubu rero nkunganire mu mashanyarazi irahari. Iyi gahunda iraza gutinyura abaturage inabafashe kubona amashanyarazi mu ngo zabo. Uyu mushinga uranunganira Abanyarwanda b’abagore kugera kuri 70% naho ku bagabo ubunganire kuri 50%.”
Yongeyeho ati “Tugiye kongera ubukangurambaga mu baturage tubatinyure ko aba bafatanyabikorwa baje gukorana nabo tubizi kandi ko bagamije kubafasha muri gahunda y’Umukuru w’Igihugu yo kubagezaho amashanyarazi.”
Kuri ubu BRD imaze gutanga umuriro ku ngo zigera ku bihumbi 130 ndetse zishobora no kugera ku bihumbi 445.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!