Abahagarariye aya makoperative babitangaje kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024, ubwo abahagarariye Banki ya Kigali na Hinga Wunguke babaganirizaga ku nguzanyo nshya iri mu buhinzi, yitezweho kubafasha mu bikorwa byabo.
‘Kungahara na BK’ ni ubwoko bw’inguzanyo bugenewe gufasha amakoperative kwagura ubucuruzi, kongera umusaruro ndetse no kwiteza imbere.
Iyi nguzanyo ifasha amakoperative kugeza ibicuruzwa ku masoko, kuborohereza mu kubona inguzanyo, kubafasha kugenzura ireme ry’ibicuruzwa no kongerera ubumenyi abanyamuryango.
Mu bihingwa bikorana na Kungahara harimo ikawa, umuceri, ibirayi, icyayi, ibigori, ibikomoka ku mata; aho hatangwa inguzanyo kugeza kuri miliyoni 50 Frw.
Twiringiyimana Jean Chrysostome wari uhagarariye koperative ya KOHIKA ihinga ibigori kuri hegitari 213, yavuze ko bishimiye ibiganiro bagiranye na Banki ya Kigali ndetse na Hinga Wunguke ku mahirwe ari mu nguzanyo z’ubuhinzi zashyizweho zitizweho kubafasha mu iterambere.
Ati “Tugiye kuzamura urwego rw’ishoramari ryacu. Twajyaga tugeza ku isoko umusaruro w’abanyamuryango gusa kubera kubura amafaranga dushora, ubu rero BK yatwemereye amafaranga ku buryo tuzajya tunagura umusaruro w’abandi bahinzi batari muri koperative, tuwujyane ku isoko.”
Twiringiyimana yavuze ko iyi nguzanyo ari igisubizo ku muhinzi kuko izatuma batinyuka amabanki, bake inguzanyo z’amafaranga menshi, bibafashe mu kwiteza imbere.
Mukafuraha Jeannette wari uhagarariye koperative ya KOTEMURWE igizwe n’abongerera ibigori agaciro mu Murenge wa Rweru, yavuze ko nyuma y’ibiganiro bahawe, yasanze bagomba kwaka amafaranga muri BK bakiteza imbere.
Ati “Ikindi nahungukiye ni uko tugomba kwaka amafaranga, tugashinganisha ibyuma byacu bisya kawunga muri BK, igihe bigize ikibazo tukagana bwa bwishingizi bukadufasha. Ubu tugiye guteranya inama y’abanyamuryango, turebe uko twakwaka amafaranga muri BK. Twari dufite amafaranga yagura toni 1,5, turashaka kugura toni nka 30 tukazibika ku buryo twajya twunguka.”
Bigaruka Faustin, umujyanama ushinzwe kwegereza abahinzi serivisi z’imari mu mushinga ‘Feed the Future Rwanda Hinga Wunguke’ uterwa inkunga na USAID, yavuze ko ubufatanye bagiranye na BK bugamije kwegereza abahinzi serivisi z’imari kugira ngo bazibone hafi.
Yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abahinzi kongera umusaruro mu gihe Hinga Wunguke yo iri gufasha BK mu kububakira ubushobozi, buzatuma baha abaturage izi nguzanyo mu buryo bworoshye. Yavuze ko kuri ubu, buri gihingwa bazajya bagitangaho inguzanyo nyinshi zihariye, umuhinzi akazajya yishyura mu gihe yejeje.
Hakwiyimana Théophile ushinzwe ubuhinzi muri Banki ya Kigali mu ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko bifuza gufasha abahinzi n’aborozi mu bikorwa bibateza imbere, babaha amafaranga ku gipimo cy’inyungu cya 8%, asobanura ko bizafasha abahinzi kwigurira imashini zihinga, kwiyubakira ubwanikiro n’ibindi byinshi byabagoraga.
Ati “Inyungu ya mbere yo gukorana na Banki ya Kigali ni uko utugannye abona serivisi zihuse kandi hafi ye. Ikindi, ubu twashyizeho uburyo bwo kubona serivisi z’imari wifashishije telefone yawe. Twanatangiye gutanga inguzanyo zo guhinga, izo kubagara, izo kugura imashini, izo kubaka n’izindi nyinshi.”
Banki ya Kigali na Hinga Wunguke biyemeje gutera inkunga ubuhinzi kugira ngo bazamure umsaruro w’amakoperative, kuko ngo bagiye babona ko amenshi atinya gusaba inguzanyo kandi afite ibikorwa byinshi yakora, akongera umusaruro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!