Iburasirazuba: Abaturage 900 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Kanama 2020 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yafashe abaturage 906 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus yo kuba batashye bitarenze saa tatu z’ijoro.

Aba baturage bakaba bafashwe mu ijoro ryakeye tariki ya 1 rishyira tariki ya 2 Kanama 2020. Abafashwe ni 906, imodoka 27, moto 23 n’amagare 41.

Abafashwe barajwe muri Stade zitandukanye barekurwa mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nyuma yo kuganirizwa no kwibutswa ko icyorezo cya COVID-19 kidakwiye gukerenswa.

Niyongira Charles wari uri mu modoka itwara abagenzi ya Yahoo, yavuze ko bahagurutse i Kigali saa kumi n’ebyiri n’igice ariko bakaza kugorwa n’imodoka nyinshi bahuye nazo mu nzira bituma bagera i Rwamagana amasaha yarenze.

Yakomeje agira ati " Abakata amatike bakwiriye kujya basigamo amasaha menshi kugira ngo bo kujya batugeza iyo tujya amasaha yarenze. Nk’ubu naraye hanze kubera icyo kibazo, badufashe rwose."

Keza Nadia wafashwe acuruza akabari yavuze ko kurara hanze yahakuye " isomo ryo kumvira amategeko no kubahiriza igihe cyatanzwe na leta"

Umuyobozi wa Yahoo mu burasirazuba, Habimana Sudi yavuze ko nyuma y’aho imodoka zabo eshatu zifatiwe zarengeje amasaha, bagiye gushaka gushaka uko bahindura amasaha imodoka zabo zahagurukiragaho ku mugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun yavuze ko benshi mu bafashwe uretse kurenga ku mabwiriza hari n’abari bari mu tubari.

Ati " Mu ntara hose hafashwe abantu 906 banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19. Abo bantu barimo ibyiciro bitandukanye, harimo abafashwe batwaye imodoka, abafashwe bacuruje utubari, abafashwe bataha bagenda n’amaguru ndetse n’abandi bari bari kubinyabiziga."

CIP Hamdun yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kwiha gahunda bakirinda gutinda mu nzira, umuntu akabara amasaha ahwanye n’aho ajya mbere yo gutsimbura imodoka.

Ati " Inama dutanga ku baturage ni uko bakwiriye kumva ko iki cyorezo kitagomba kurwanywa na Polisi gusa, ni icyorezo tugomba gufatanyiriza hamwe twese tukarwanya, buri wese akwiriye kumva ko atagomba kuba ariwe wandura cyangwa ngo yanduze abandi , dukurikize amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima ni amabwiriza asobanutse."

Akarere kafatiwemo abaturage benshi ni Bugesera ahafatiwe abagera kuri 297, Gatsibo 22, Kayonza 44, Kirehe 143, Nyagatare 204, Rwamagana 108 na 88 ba Ngoma.

Abaturage 900 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 mu turere dutandukanye tugize intara y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .