Ni igikorwa kizagirwamo uruhare ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta wa ‘Landesa’, unasanzwe ugira uruhare mu guhugura inzego zitandukanye ku kuntu zakemura amakimbirane aba ashingiye ku butaka mu baturage.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko iki gikorwa giteganyijwe vuba bishoboka, aho kuri ubu bari gushaka abo bantu 50 bazifashishwa.
Aba bahanga nibamara kuboneka bazahita batangira icyo gikorwa kugira ngo abaturage benshi bakosorerwe imbibi z’ubutaka bwabo.
Ati “Uyu mushinga uri mu turere dutatu aritwo Kirehe, Kayonza na Nyagatare. Abo bantu 50 ni abahanga mu gupima ubutaka, ni bo bazajya bafasha mu mirenge yagaragayemo ibibazo bikomeye by’amakosa mu mbibi.”
“Bazajya bafasha mu gukosora ayo makosa, bakanafasha abaturage mu kugira ibyangombwa bikosoye ntihongere kugaragaramo amakosa y’imbibi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko 80% by’ibibazo bakira biva mu baturage ari iby’ubutaka birimo ababa baraguze ubutaka ntibuzuze ibyangombwa byose ngo bibandikweho ndetse n’ibijyanye n’imbibi z’ubutaka usanga ziba zitumvikanwaho na bamwe.
Umuyobozi w’umuryango Landesa, Dr. Ngomiraronka Emmanuel, avuga ko ikibazo cy’imbibi z’ubutaka basanze cyiganje muri utwo turere cyane ku buryo gikunze no guteza amakimbirane hagati yabo.
Nyirabaganizi Thérèse ubarizwa mu bunzi bo mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kirehe, yavuze ko ibibazo by’ubutaka ari bimwe mu byo bakira kenshi kandi kubikemura bikanagorana.
Yavuze ko ubwo bagiye kuzana abakozi bashinzwe gupima bizatuma buri wese amenya imbibi z’ubutaka bwe bikanatanga amahoro.
Ikigo gishinzwe Ubutaka kivuga ko kuri ubu bagiye guhugura komite z’ubutaka kuva ku Kagari kugera ku Karere, abunzi n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku kuntu bajya bakemura ibibazo by’ubutaka mu buhuza bitarindiriye kujyanwa mu nkiko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!