IBUKA isanga urubanza rwa Ngenzi na Barahira rukwiye kubera isomo abandi bajenosideri bidegembya

Yanditswe na Habimana James
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), watangaje ko kuba Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, rwemeje ko Abanyarwanda babiri Tito Barahira na Octavien Ngenzi bagomba gufungwa burundu, ari isomo no ku bandi banyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi birirwa bidegembya muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, rwemeje ko Abanyarwanda Tito Barahira na Octavien Ngenzi, bafungwa burundu nk’uko baheruka kubikatirwa n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside bakoreye mu Rwanda.

Nyuma yo gukatirwa iki gifungo ku wa 6 Nyakanga 2018 mu bujurire bwamaze amezi abiri, aba bagabo basimburanye ku mwanya wa Burugumesitiri wa Kabarondo hamwe n’abunganizi babo, bitabaje urukiko rusesa imanza.

Mu mwanzuro rwatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira, urukiko rwemeje ko icyo gihano kigomba kugumaho bagafungwa burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye IGIHE ko iki ari icyemezo cyiza kandi kigomba gukomeza, ku buryo n’abandi bose bidegembya muri iki gihugu bakurikiranwa barimo na Agatha Kanziga umugore w’uwahoze ari Perezida Juvénal Habyarimana.

Yagize ati “Hashize igihe dutegereje ko igihugu cy’u Bufaransa cyatera intambwe mu gutanga ubutabera ku buryo abagize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera, tuzi ko abenshi bari muri kiriya gihugu, hari n’imanza zagejejwe mbere y’ubutabera ariko ntihavamo ikintu gishimishije, twavuga nk’urubanza rwa Kanziga n’abandi. Mu by’ukuri wabonaga ko ari ikibazo cy’ubushake buke bwo gutanga ubutabera ariko muri iyi minsi turashima kiriya cyemezo cyafashwe kuri Ngenzi na Barahira.”

Yakomeje agira ati “Biriya tubibona ko ari intangiriro ku bantu bose bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa, byabera isomo n’ibindi bihugu byose kikigenda biguru ntege, hari n’abandi benshi bari mu Bufaransa ndetse n’abandi bajyayo bisanzuye, abo bose bikwiye kubabera isomo ko ari urugendo igihugu nk’u Bufaransa gitangiye.”

Ahishakiye yavuze ko u Rwanda rushima uburyo habayeho gucukumbura muri uru rubanza, abatangabuhamya bakava mu gihugu bakajyayo, ndetse hakaba harakozwe iperereza.

Ibuka ivuga ko u Rwanda rushima imikorere ya Perezida Emmanuel Macrn kuko itandukanye n’iya bagenzi be bamubanjirije kuyobora u Bufaransa.

Ati “Ubona ko haba mu magambo no bikorwa, bigaragara ko ubutegetsi bwa Macron afite itandukaniro rikomeye n’ababanje, urabona ejobundi ashyiraho umunsi wo kwibuka n’ibindi, ubona ko yumva ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hari n’ubushake bwo gutanga ubutabera.”

Tito na Ngenzi bahamijwe kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo mu yahoze ari Komine Kabarondo basimburanyeho kuyobora ari ba Burugumesitiri hagati ya 1977 - 1994.

Octavien Ngenzi w’imyaka 61 y’amavuko na Tito Barahira w’imyaka 68 baburanye bahakana ibyaha bashinjwa ariko Urukiko rw’ibanze rw’i Paris rwari rwabakatiye igifungo cya burundu muri Nyakanga 2016, icyo gifungo kiza no gushimangirwa mu bujurire.

Mu iburanisha, umushinjacyaha yavuze ko Barahira yatanze amabwiriza yo kwica Abatutsi na we ubwe arica, ati “Ibiganza bye byuzuye amaraso.”

Kuri Ngenzi, yavuze ko we atishe ariko yatumye abica babishyira mu bikorwa. Yagize ati “We ntafite amaraso mu biganza, ayafite ku mutima no mu bwonko.”

Ibuka ivuga ko gukatira burundu Ngenzi na Barahira bikwiye kubera isomo abandi bose bidegembya mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza