Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bigiye gutangira kurobwamo isambaza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro za Kamena 2020, mu biyaga bya Burera na Ruhondo mu karere ka Burera hashobora gutangira kurobwamo amafi yo mu bwoko bw’isambaza.

Ubusanzwe ubwo bwoko bw’amafi bwabonekaga mu kiyaga cya Kivu giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu mpera z’Umwaka ushize wa 2019 nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bashyize umurama w’amafi y’isambaza mu biyaga bya Burera na Ruhondo.

Umushakashatsi muri porogaramu ya RAB y’ubworozi bw’amafi, Dusabemungu Grégoire yabwiye IGIHE ko mu minsi ishize bagiye gusura ibyo biyaga bagasanga izo sambaza ziri gukura, ku buryo mu mpera za Gicurasi ubwo ibikorwa by’uburobyi muri ibyo biyaga bizaba byasubukuwe, biteze ko zizatangira kurobwa.

Ati “Twaragerageje dufata imitego tureba ahantu hamwe turobamo, tuzibonamo.”

Muri ibi biyaga hari hasanzwemo ubundi bwoko bw’amafi nk’indagara ariko nta wari warigeze ashyiramo isambaza ngo arebe ko zahaba.

Dusabemungu yavuze ko icyatumye isambaza zororoka mu biyaga bya Burera na Ruhondo, ari uko bifite ubushyuhe bujya kungana n’ububa mu kiyaga cya Kivu aho zikunze kuboneka.

Yagize ati “Nko ku bushyuhe muri Kivu aba ari dogere selisiyusi 24, muri Ruhondo bikaba hagati ya 22 na 23 naho muri Burera ni 21 na 22. Ubwoko bw’ifi bushobora kuba buri ahantu ariko bushobora kuba ahajya gukonja n’ahajya gushyuha.”

Kuba mu biyaga bya Burera na Ruhondo harobwamo isambaza ni ikimenyetso cyiza ku kwihaza k’u Rwanda ku bikomoka ku mafi ndetse no kuba rwasagurira amahanga.

Dusabemungu yagize ati “Ni ikimenyetso cyiza kuko uretse ko ikiyaga cya Kivu kidashobora guhaza abantu cyonyine, hari nubwo habaho guhagarika igihe gito uburobyi kugira ngo amafi yisubize. Nk’ubu ku kiyaga cya Ruhondo na Burera uburobyi burahagaze, ku kiyaga cya Kivu hari igihe bihagarara ariko bikabusanya, kuba ibiyaga twabiruhutsa ahandi bari kuroba ni inkuru nziza.”

Yakomeje avuga ko ari n’amahirwe ku kwihaza ku biribwa kw’abaturiye Burera na Ruhondo.

Igenzura ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) rigaragaza ko umusaruro w’amafi wagiye wiyongera guhera mu 2016, nyuma y’ishoramari n’ikoranabuhanga ryashyizwe mu bworozi bw’amafi.

Mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwabonye umusaruro w’amafi ungana na toni 26 581, mu 2017 haboneka toni 31 465 naho mu 2018 haboneka toni 43 632.

Muri gahunda ya Leta yo kuva 2018 kugeza 2024, u Rwanda rushaka kujya rubona umusaruro w’amafi ungana na toni 112 000 buri mwaka.

Isambaza ni bumwe mu bwoko bw'amafi bugiye kujya buboneka mu biyaga bya Burera na Ruhondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .