00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yanenze ibihugu bikomeye birebera abakoze Jenoside banayipfobya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 May 2024 saa 06:20
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo hashize imyaka 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari ibihugu bikomeye bikirebera abagoreka ayo mateka bifashishije imbuga nkoranyambaga, ibyo bikerekana ko Isi isa n’itarakuye isomo mu byabaye ku Rwanda.

Ibi yabitangarije kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024, mu nama ya Global Citizen Now, yitabiriye mu buryo bw’iyakure, igamije kurebera hamwe ingamba zo kurandura ubukene bukabije.

Mu kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru Aisha Sesay, ubwo Perezida Kagame yasabwaga kuvuga ku gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ntabwo Isi yize isomo. Uyu munsi abakoze Jenoside n’ababafasha bari kugerageza kugoreka ukuri ku mateka yacu. Ku mbuga nkoranyambaga biri kuba bibi kurushaho. Ku rwego mpuzamahanga, turi kubona ubuhezanguni n’ubutagondwa bwinshi, akenshi ibihugu bikomeye byahisemo kutagira icyo bibikoraho.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko aho kugira ngo ibihugu bikurikirane abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bihitamo kwigisha iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ati “Ibitubaho, byaba no ku wundi. Tugomba gukora ibishoboka kugira ngo ‘Ntibizongere’ itaba intero irimo ubusa.”

Perezida Kagame yatangaje ko politiki y’ivangura ari yo yoretse u Rwanda muri Repubulika zabanje, agaragaza ko mu by’ingenzi byakozwe nyuma ya Jenoside harimo gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize rurikesha politiki izira amacakubiri, ishyira imbere ukwigira kw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Twahisemo kunga ubumwe, dushyira inyungu z’Abanyarwanda bose imbere. Ubumwe ni cyo gishoro gikomeye kurusha ibindi twashoye. Twanibanze ku kubaka inzego zikomeye zikorera abaturage bacu. Kuri twebwe, ukwigira kwabaye inkingi yo kuzamura imibereho no guha Abanyarwanda bose serivisi nziza. Ukwigira ni imyumvire rusange yo gufata inshingano ku hazaza hacu. Nta we ukwiye kudutunga. Dukwiye kurwanira ibyacu, tugakorana umwete.”

Perezida Kagame uherutse kwemerera abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko azabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024, yagaragaje ko no mu gihe azaba atakiyobora u Rwanda, afitiye icyizere abayobozi bazamukurikira ko bazayobora neza iki gihugu, bakakigeza ku birenze ibyo rwagezeho muri iyi myaka 30.

Perezida Kagame yabajijwe niba hari icyo abona yagombaga gukora gitandukanye n’uko yagikoze, asubiza ko abanenga ubuyobozi bwe ari bo bakwiye kujya babigaragaza.

Yagize ati “Nategereza ko abandi bantu batumenyesha binyuze muri uko kunenga, ibyo batekereza. Abantu mu mwanya wacu dukwiye gukora neza kurushaho. Nta kibazo ngira ku watunenga ariko twebwe turi kugerageza gukora neza.”

Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uhuza abahuje intego yo kurandura ubukene n’ibindi bibazo byugarije Isi, binyuze mu nzira zirimo gukangurira abo mu nzego zifata ibyemezo kugira icyo bakora; hifashishijwe imiyoboro itandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo kunga ubumwe kugira ngo bagere ku iterambere
Perezida Kagame yanenze ibihugu bigikingira ikibaba abakoze Jenoside banayipfobya
Yabitangarije mu nama ya Global Citizen Now, yitabiriye mu hifashishijwe uburyo bw'iyakure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .