Iyi raporo yari iherutse kwemezwa n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe umutekano n’iperereza, Brig Gen Jean Paul Nyirubutama, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’iperereza rwa RDC, Justin Inzun Kakiak, na Matias Bertino Motondo uyobora urwego rwa Angola rushinzwe iperereza ryo hanze, ubwo bahuriraga i Luanda tariki ya 31 Ukwakira 2024.
Intumwa z’ibi bihugu zemeranyije ko gahunda yo gusenya FDLR igizwe n’ibikorwa bizamara amezi atatu kandi bigakorwa mu byiciro bitatu.
Icyiciro cya mbere kizamara iminsi 15 kizarangwa no gusesengura ibibazo uyu mutwe ushobora guteza, gutahura ibirindiro byawo n’aho ibikoresho byawo biri.
Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje, u Rwanda ruzatanga amakuru y’uburyo ruzubahiriza umwanzuro wo gukuraho ingamba z’ubwirinzi, runashyire mu bikorwa “ibikorwa byambukiranya imipaka byubahiriza igihe”.
Icyiciro cya kabiri cy’iyi gahunda ni icy’ibitero simusiga kuri FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, kandi biteganyijwe ko mu gihe bizaba bikomeje, hazabaho isuzuma rihuriweho. Ubwo ni bwo u Rwanda ruzatangira gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizweho, na bwo hakorwe isuzuma ry’uko bizaba bikorwa.
Intumwa z’ibi bihugu bitatu zemeranyije ko nyuma yo gusenya FDLR, hazakurikiraho icyiciro cya gatatu cyo gucyura abarwanyi b’uyu mutwe no kubasubiza mu buzima busanzwe, no kuzahura umubano w’u Rwanda na RDC; kandi urwego rw’ubugenzuzi ruhuriweho rwashyizweho na Angola ruzaba rukurikirana buri ntambwe izaba iterwa.
Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, iherutse kugirana na Angola amasezerano y’ubufatanye mu gushyigikira ibikorwa byateganyijwe n’imyanzuro ya Luanda. Yiyemeje gutanga ubufasha mu bugenzuzi buzakorwa ku iyubahirizwa ryayo.
Mu gihe umubano w’ibi bihugu byombi wakongera kuba mwiza, umutekano ukagaruka mu burasirazuba bwa RDC, biteganyijwe ko impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka myinshi mu Rwanda zizafashwa gutaha. Ni intambwe yaba ishimangira imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahurije intumwa zabyo i Genève mu Busuwisi.
FDLR ni umutwe washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uhabwa icumbi n’ubufasha burimo intwaro n’imyitozo ya gisirikare muri RDC.
U Rwanda n’amahanga bigaragaza ko uteye ikibazo ku mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari, bitewe n’ibikorwa byawo byibasira abaturage, ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside ukwirakwiza.
Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bw’uyu mutwe ni byo byatumye Angola [isanzwe ari umuhuza mu biganiro by’u Rwanda na RDC] itegura gahunda ihuriweho yo kuwusenya. Ni gahunda igizwe n’ibyiciro bitandukanye bizashyirwa mu bikorwa kugeza ubwo uzaba wasenywe burundu.
Nk’uko byemejwe mu biganiro byahuje Minisitiri Nduhungirehe na bagenzi be, ibikorwa byo gusenya FDLR bizakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ubwo uyu mutwe hamwe n’ingabo za RDC byarasaga ibisasu mu majyaruguru yarwo mu 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!