Ubwo Perezida Biden yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Luanda, yakiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio, n’abadipolomate b’Abanyamerika.
Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byasobanuye ko Biden azamara iminsi itatu muri Angola, aho azaganira na mugenzi we, João Lourenço ku mishinga itandukanye ibihugu byombi bihuriyeho.
Ibi biro byasobanuye ko nyuma y’aho Perezida Biden yakiriye Lourenço mu Ugushyingo 2023, ibihugu byombi byakomeje kwifatanya mu rugendo rugana ku cyerekezo cyabyo kwagura amahirwe y’ubukungu no guteza imbere umutekano ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga.
Byateganyijwe ko kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, Perezida Biden na Lourenço bahurira ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Luanda, aho baganira ku bucuruzi, ishoramari, ibikorwaremezo, amahoro n’umutekano no kongerera imbaraga ubufatanye busanzwe hagati y’impande zombi.
Biti “None, Perezida Biden na Perezida Lourenço barahurira ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Luanda baganire ku bucuruzi, ishoramari, ibikorwaremezo, amahoro n’umutekano no kongerera imbaraga bwa Amerika na Angola.”
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 4 Ukuboza, ari na wo munsi wa nyuma w’uru ruzinduko, Perezida Biden ajya mu gace ka Lobito kari ku nkombe z’Inyanja ya Atlantique, ahateganyijwe inama y’ishoramari mu bikorwaremezo.
Inama ya Lobito izitabirwa kandi na Perezida Lourenço n’abandi bayobozi bo mu bihugu birebwa n’iyi nama; ari byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania na Zambia.
Ku cyambu cya Lobito hari umushinga munini wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi w’ibilometero 1300. Icyiciro cya mbere cyawo kizahuza Angola, RDC ndetse na Zambia.
Tanzania na yo yinjiye muri uyu mushinga kugira ngo izafashe ibi bihugu kugeza uyu muhanda ku cyambu cya Dar es Salaam ku nyanja y’Abahinde. Ibi bizatuma ubwikorezi bw’ibicuruzwa bworoha kurushaho.
Muri Nzeri 2023, Amerika n’ibindi bihugu biri mu ihuriro G7 byiyemeje gutanga amafaranga akenewe kugira ngo uyu muhanda wa gari ya moshi wubakwe, cyane ko uzajya unyuzwamo umutungo kamere uturuka muri ibi bihugu bya Afurika, ujya muri G7.
Bivugwa ko Amerika n’ibindi bihugu biri muri G7 byateguye uyu mushinga kugira ngo bihatane n’u Bushinwa, na bwo bufite umushinga munini muri Afurika wo kubaka ibikorwaremezo bizifashishwa mu kongerera imbaraga ubuhahirane hagati yabwo n’uyu mugabane.
![](local/cache-vignettes/L1000xH668/fb_img_1733218021293-efda8.jpg?1733221632)
![](local/cache-vignettes/L1000xH668/fb_img_1733218041067-eceb2.jpg?1733221632)
![](local/cache-vignettes/L1000xH668/fb_img_1733218051887-b9726.jpg?1733221632)
![](local/cache-vignettes/L1000xH668/fb_img_1733218030231-d9a0b.jpg?1733221632)
![](local/cache-vignettes/L1000xH668/fb_img_1733218036382-46b26.jpg?1733221632)
![](local/cache-vignettes/L1000xH668/fb_img_1733218057771-b4974.jpg?1733221633)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!