Iyi Nama ya Karindwi yabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 27 na 29 Mata, aho yari yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza ya Karlstad yo muri Suède, binyuze mu Kigo Nyafurika cy’Icyitegererezo cyigisha ibijyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho (African Centre of Excellence in Internet of Things, ACEIoT).
Iyi Nama yari yahuje abashakashatsi baturutse mu zindi kaminuza ziri hirya no hino ku Isi, aho barebeye hamwe uruhare rw’ubushakashatsi no gusangira ubumenyi mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ibikoresho ngendanwa.
Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda (CST), Ignace Gatare, yavuze ko iyi Nama ari ingenzi cyane, asaba abashakashatsi kumva uruhare bashobora kugira mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Yagize ati “Muri ibi bihe, ikoranabuhanga rigendanwa riri hose kandi rigira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza, rikanagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.”
Yashimangiye ko iyi Nama ari umwanya mwiza wo guhuza inzego za leta, iz’abikorera ndetse na kaminuza kugira ngo haganirwe ku ruhare rw’ikoranabuhanga ry’ibikoresho bigendanwa mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko ikoranabuhanga ry’ibikoresho bigendanwa ari ingenzi cyane mu iterambere ry’inzego z’ubukungu bw’Isi nk’ubuhinzi, ubuzima n’izindi. Ati “Dusigaye tubona ikoranabuhanga ry’ibikoresho ngendanwa nk’igisubizo ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga [mu buzima bwa buri munsi].”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko Inama nk’iyi ivamo amahirwe y’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, yaba hagati y’abikorera na leta ndetse na kaminuza zitabiriye iyi Nama.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Alexande Lyambabaje, yagarutse ku mbogamizi zikibangamira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, zirimo ibikoresho by’ikoranabuhanga bidahagije, avuga ko Leta iri gukora ibishoboka byose mu gukemura iki kibazo.
Ati “Igihugu cyacu na Kaminuza turimo kubikoraho ngo turebe uko icyo kibazo twagikemura kuko kwiga ikoranabuhanga udafite igikoresho ntibishoboka.”
Ku ruhande rwa Savana Rosette wiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, yavuze ko arajwe ishinga no kwifashisha ubumenyi ari guhabwa mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu gihugu.
Yagize ati “Ndifuza kwigira ku bandi basanzwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga, nanjye nkareba uburyo bakoresha iryo koranabuhanga kugira ngo mbashe gukemura ibibazo biri mu gihugu cyanjye ari nako nigira ku bandi.”




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!