Raporo ngarukagihembwe y’iki kigo igaragaza ko muri rusange, agaciro k’ubucuruzi mpuzamahanga bwanditse mu Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2024 (kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri) kiyongereyeho 41%, kagera kuri miliyari 2,98 z’amadolari ya Amerika, ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihembwe cya gatatu cya 2023.
Muri iki gihembwe, ibyoherejwe mu mahanga bikomoka mu Rwanda byageze ku gaciro ka miliyoni 653,85 z’amadolari ya Amerika, ak’ibyaturutse mu mahanga bikongera koherezwa kagera kuri miliyoni 184,59 z’amadolari ya Amerika, ak’ibyinjiye muri iki gihugu kagera kuri miliyari 2,14 z’amadolari.
Ibikomoka mu Rwanda byoherejwe mu mahanga byiyongereyeho 28,84% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024, aho byari ku gaciro ka miliyoni 541,10 z’amadolari.
Ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu 2023, ibyinjiye mu Rwanda mu 2024 byiyongereyeho 36,39%, byiyongeraho 18,17% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024. Ibyoherejwe mu mahanga bibanje kunyura mu Rwanda byiyongereyeho 6,71% ugereranyije n’umwaka wabanje, byiyongeraho 12,55% ugeranyije n’igihembwe cyabanje.
UAE ikomeje kuyobora ibihugu bikorana ubucuruzi bwinshi n’u Rwanda
Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa birukomokamo ari Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zoherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 446,51 z’amadolari, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yoherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 62,13 z’amadolari, u Bushinwa, Luxemburg n’u Bwongereza.
Ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejwe cyane mu mahanga birimo: ibiribwa n’amatungo byihariye agaciro ka miliyoni 86,23 z’amadolari, ibikoresho bidatunganyije bifite agaciro ka miliyoni 67,91 z’amadolari, ibikoresho bitunganyije n’amavuta akomoka ku matungo n’ibimera.
Ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bifite agaciro ka miliyoni 9,49 z’amadolari, kangana na 1,63% ry’agaciro k’ubucuruzi bw’u Rwanda n’uyu muryango bwose.
Iyi raporo igaragaza ko ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejwe muri EAC byagabanyutseho 51% mu gihembwe cya gatatu cya 2024 ugereranyije no mu gihembwe nk’iki mu 2023. Ibyoherejwe mu Rwanda biturutse muri uyu muryango byo byiyongereyeho 40,27%.
Uganda ni cyo gihugu cya mbere muri EAC cyakiriye ibicuruzwa byinshi bikomoka mu Rwanda, kuko byageze ku rugero rwa 44,25% by’ibijya mu muryango wose. Byose hamwe byabariwe ku gaciro ka miliyoni 4,2 z’amadolari.
Muri EAC, u Burundi bwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu byakiriye ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2024, kuko byageze ku gaciro ka miliyoni 3,03 z’amadolari.
Ibihugu bitanu byoherejwemo ibicuruzwa byabanje kunyura mu Rwanda ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Burundi na Uganda. RDC yonyine yihariye 94,6% bifite agaciro ka miliyoni 174,6 z’amadolari.
Naho ibihugu bitanu bya mbere byohereje ibicuruzwa byinshi mu Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2024 ni u Bushinwa bwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 446,44, Tanzania yohereza ibifite agaciro ka miliyoni 273,36 z’amadolari, Kenya, u Buhinde na Cameroun.
Ubucuruzi bw’u Rwanda n’ibihugu byo mu muryango COMESA bwageze ku gaciro ka miliyoni 616,09 z’amadolari. Mu gihembwe nk’iki mu 2023, bwari kuri miliyoni 455,67 z’amadolari. Bisobanuye ko bwiyongereyeho 24%.
Ubucuruzi bw’u Rwanda n’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bwageze ku gaciro ka miliyoni 567,84 z’amadolari mu gihembwe cya gatatu cya 2024. Mu gihembwe nk’iki mu 2023 bwari kuri miliyoni 490,49 z’amadolari, mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ho bwari bwageze kuri miliyoni 409,81 z’amadolari.
Agaciro k’ubucuruzi bw’u Rwanda n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kageze kuri miliyoni 191,21 z’amadolari, kavuye kuri miliyoni 164,08 z’amadolari mu gihembwe cya gatatu cya 2023. Mu gihembwe cya kabiri cya 2024, kari kuri miliyoni 170,09 z’amadolari.
Icyuho hagati y’ibyinjira n’ibyoherezwa kiragabanyuka
Raporo y’Ugushyingo 2024 yasohowe na NISR tariki ya 6 Mutarama 2025 igaragaza ko icyuho kiri hagati y’ibicuruzwa byinjiye n’ibyasohotse mu Rwanda cyagabanyutseho 32,56% mu Ugushyingo ugereranyije n’Ukwakira 2024, cyageze ku gaciro ka miliyoni 245,26 z’Amadolari ya Amerika.
Iyi raporo igaragaza ko ugereranyije n’Ugushyingo 2023, icyuho cyari hagati y’ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda n’icyasohotse cyagabanyutseho 20,18% mu Ugushyingo 2024.
Mu Ugushyingo 2024, ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 555,47 z’amadolari ya Amerika, kagabanyutseho 11,80% ugereranyije n’ukwezi kwabanje, icyakoze kiyongeraho 17,18% ugereranyije n’Ugushyingo 2023.
Iyi raporo isobanura ko mu Ugushyingo 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 310,21 z’Amadolari ya Amerika. Harimo miliyoni 251 z’ibirukomokamo na miliyoni 59,21 z’ibyabanje guturuka mu mahanga.
Muri uko kwezi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni cyo gihugu cyakiriye ibicuruzwa byinshi bikomoka mu Rwanda, byabarirwaga mu gaciro ka miliyoni 169,68 z’amadolari. RDC yakiriye byinshi byabanje kunyura mu Rwanda mbere yo koherezwa mu mahanga, bifite agaciro ka miliyoni 54,56 z’Amadolari.
U Bushinwa bwohereje mu Rwanda byinshi ugereranyije n’ibindi bihugu. Agaciro kabyo k’ibyoherejwe mu Ugushyingo 2024 kageze kuri miliyoni 162,52 z’amadolari, kiyongereyeho 14,39% ugereranyije n’Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!