Ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjije miliyari 2.4 Frw mu cyumweru kimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi muri rusange bitifashe neza muri rusange, urwego rw’ubuhinzi rukomeje kugerageza kuko nubwo ibikorwa byinshi byahungabanye, icyorezo cya COVID-19 nticyigeze gihagarika kwegerana n’ameza.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi, NAEB, igaragaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 134.428 by’ibihingwa birimo imboga, imbuto n’indabo, bifite agaciro ka $304.302, ni ukuvuga hafi miliyoni 300 Frw.

Muri ibyo bicuruzwa byoherejwe, imbuto 100% zagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, naho Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Buholandi, u Bubiligi n’u Bufaransa byiharira igice kinini cy’imboga zavuye mu Rwanda. Ni mu gihe u Buholandi bwaguze indabo 97,24%, maze 2,76% zisigaye zigurwa mu Bwongereza.

Mu bijyanye n’icyayi, mu cyumweru gishize hoherejwe ibilo 219.797, byinjije $578.947, ni ukuvuga miliyoni zisaga 570 Frw.

NAEB yakomeje iti "Igice kinini cyoherejwe muri Pakistan, Misiri, Kazakhstan na Sudan. Muri rusange, kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza magingo aya, hamaze gutunganywa icyayi kingana na toni 8847."

Ni mu gihe mu bijyanye n’ikawa, mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 559.805 by’Ikawa y’u Rwanda yari ifite agaciro ka $1.678.950, ni ukuvuga asaga nmiliyari 1,6 Frw.

NAEB yakomeje iti "Ugereranyije n’icyumweru cyabanje, ingano y’ibyoherejwe n’inyungu yavuyemo byazamutseho 0.5% na 0.8% nk’uko bikurikirana."

Ibihugu byoherejwemo ikawa birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi n’u Bwongereza.

Mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga harimo n'urusenda
Ikawa y'u Rwanda ikundwa na benshi ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .