Ibihumbi 30 Frw ku badakoresha mubazi, 15.000 Frw ku badafite isuku: Ibihano biteganywa ku bamotari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe imirimo inyuranye igenda isubukurwa nyuma yo guhagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, abamotari bari mu basubiye mu mirimo bitinze. Basabwe kubahiriza amabwiriza arimo isuku, no kwishyurwa hakoreshejwe mubazi igaragaza igiciro kijyanye na kilometero bagenze.

Guhera ku wa 15 Kanama, ibilometero bibiri bya mbere byishyurwa 300 Frw, ibindi birenzeho bikishyurwa 133 Frw kuri kilometero. Igihe bibayeho ko umugenzi ahagarara mu nzira umumotari akamutegereza, iminota 10 ya mbere ni Ubuntu, ariko yarenga umugenzi agatangira kwishyura 21 Frw ku munota.

Amabwiriza agenga serivisi zo gutwara abantu kuri moto mu Rwanda yasohotse ku wa 21 Ukuboza 2018, ariko yaje kunozwa nk’uko yasohowe mu Igazeti ya Leta n° 33 yo ku wa 26/10/2020. Agaragaza amakosa n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi muri serivisi z’ubwikorezi kuri moto.

Gukoresha moto idafite uruhushya rwo gutwara abantu, amabwiriza ateganya ko umuntu acibwa 50.000 Frw, mu gihe udakoresha cyangwa ucokoza mubazi y’amafaranga y’urugendo iba ku muyoboro ikoresha ikoranabuhanga, acibwa 30.000 Frw, yaba ari isosiyete cyangwa koperative bigacibwa 100.000 Frw.

Naho udakoresha cyangwa ucokoza imashini ya GPS ya moto ari nayo ishobora kugaragaza aho abantu baherereye, ni 30 000 Frw.

Ayo mabwiriza akomeza ati “Kwakira, kwaka, gufatira cyangwa kugerageza kwaka amafaranga y’urugendo ahabanye n’ayashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere, umuntu ku giti cye ni 30.000 Frw, mu gihe ari isosiyete cyangwa koperative ni 100.000 Frw.”

Muri aya mabwiriza hanateganywamo ko iyo umuntu ari mu mwuga wo gutwara abantu, igihe asabwe ibyangombwa n’umukozi ushinzwe gushyira mu bikorwa aya amabwiriza, agomba kubyerekana. Utabikoze azajya acibwa 30.000 Frw.

Aya mabwiriza kandi ateganya ibihano ku gutwara cyangwa gutwarwa kuri moto utambaye ingofero irinda umutwe izwi nka kasike (casque), haba ku mugenzi cyangwa utwaye moto. Ubifatiwemo acibwa 20.000 Frw na 50 000 kuri koperative.

Hanateganyijwe ibihano ku gutwara moto utambaye agakoti kagarura urumuri, aho umumotari acibwa 25.000 Frw, naho yafatwa ahagaze ahantu cyangwa mu gace adafitiye uruhushya, agacibwa 20.000 Frw.

Biranabujijwe kwamamaza kuri moto cyangwa ku gakoti kagarura urumuri utabanje kubyemererwa n’Urwego Ngenzuramikorere, aho umuntu acibwa 20.000 Frw, yaba ari koperative igacibwa 50.000 Frw.

Birabujijwe kandi kurenza umubare wemewe w’abagenzi kuri moto imwe, aho ubikoze acibwa 30.000 Frw. Ni mu gihe gukora serivisi y’ubwikorezi kuri moto nta bwishingizi bw’ubwikorezi muri rusange acibwa 30.000 Frw.

Mu bindi bihanirwa, harimo kutongeresha agaciro k’uruhushya, aho mu gihe kitarenze ukwezi kumwe nyuma y’uko uruhushya rucyuye igihe kandi bitamenyeshejwe Urwego Ngenzuramikorere, RURA, umuntu acibwa 20.000 Frw.

Harimo no kunyuranya n’ibisabwa bijyanye n’isuku, aho uwo bigaragayeho acibwa 15.000 Frw. Ni mu gihe utwara moto itari iye kandi nta masezerano y’akazi afite, ni ukuvuga iyo atari nyirayo, acibwa 20.000 Frw.

Hashyizweho ibihano bikomeye ku makosa y'abamotari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .