Ibihugu byo muri EAC byasabwe gufasha ibigo gukora ibikoresho byo guhangana na Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2020 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byasabwe korohereza inganda n’ibigo bibibarizwamo gukora ibikoresho by’ubuvuzi n’ibindi bigamije guhangana n’Icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu Karere.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’inama yahuje ba minisitiri n’abanyamahanga ba Leta bashinzwe Ubuzima, Ubucuruzi n’Inganda, Ubwikorezi n’Ibikorwa bya EAC.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho ku wa 8 Gicurasi 2020, yasuzumiwemo ingamba zafashwe ku rwego rw’akarere mu guhangana na Coronavirus.

Mu myanzuro yafatiwemo harimo gusaba ibihugu bigize EAC mu korohereza inganda n’ibigo by’ubucuruzi gukora ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa mu kwirinda Coronavirus, birimo udupfukamunwa, imiti yabugenewe yo gusukura intoki (hand sanitizers), amasabune, imiti, ibiribwa bicuruzwa bihiye (Processed food), imashini zongera umwuka (ventilators) n’ibindi.

Ibihugu bigize EAC kandi byasabwe gufasha abahinzi gukomeza imirimo yabo muri iki gihe ndetse no mu minsi iri imbere.

Inama yanzuye ko ibijyanye no gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bikwiye gushyigikirwa ndetse bikajyana n’uruhererekane rwabyo ku isoko nka bumwe mu buryo busimbura ubwo gutumiza ibiribwa hanze.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, ba minisitiri b’Imari n’Igenamigambi basabwe gushyiraho uburyo bwo gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse yagizweho ingaruka mbi na COVID-19. Banasabwe gusuzuma ihungana ryageze ku ngengo y’imari no kugira icyo babikoraho.

Izi ngamba zafashwe nyuma yo gusanga inzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, imikorere y’inganda, ubukerarugendo n’ubworozi ziri mu zagizweho ingaruka zikomeye mu Karere.

Iyi nama yahamagajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ari na we uyoboye Inama y’Abaminisitiri muri EAC, yasuzumiwemo intambwe imaze guterwa mu korohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu Karere; isesengura ry’uruhare rw’ibihugu mu gusuzuma imizigo inyura ku mipaka n’abashoferi batwara amakamyo ku mipaka ya Malaba na Busia mu gihe cya COVID-19; ingaruka zayo ku byo Akarere gakora no ku bukungu bwako.

Ibihugu bigize EAC kandi byasabwe gukoresha uburyo bwo gupima COVID-19 bwemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS).

Umunyamabanga wa EAC, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Bazivamo Christophe, yamenyesheje abaminisitiri ko hashyizweho ingamba zo guhangana na COVID-19 mu Karere, igamije guhuza imikoranire mu guhashya icyo cyorezo no kugabanya umubare w’abacyandura.

Ku bijyanye n’ibikoresho byo gupima n’ibindi byagenewe ibihugu bigize EAC, Bazivamo yavuze ko Ubunyamabanga bw’uyu muryango bwahawe inkunga ya €500,000 yo kongerera ubushobozi laboratwari ngendanwa zatanzwe mu bihugu by’ibinyamuryango.

Iyo nkunga kandi biteganyijwe ko izifashishwa mu kugura ibindi bikoresho byo gupima muri EAC aho buri gihugu kizahabwa (1,000) n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi byiyongera ku byatanzwe.

Mu bihugu bigize EAC, u Rwanda rufite abantu 280 banduye Coronavirus, Uganda ni 116, Burundi ni 15, Kenya ni 649, Tanzania ni 509, naho Sudani y’Epfo ni 120.

Mu nama iherutse guhuza ba Minisitiri b’Ubuzima muri EAC hifashishijwe ikoranabuhanga, ibihugu byasabwe guteganya amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byo kwirinda no guhangana n’ingaruka za Coronavirus ndetse n’Urwego rw’ubunyamabanga rwa EAC rusabwa gutangira gukusanya ingengo y’imari kuri icyo kibazo.

Iyi nama yahuje ba minisitiri n’abanyamahanga ba Leta bashinzwe Ubuzima, Ubucuruzi n’Inganda, Ubwikorezi n’Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .