00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bya Afurika byasabwe kudacungira ku nkunga z’amahanga mu kubaka urwego rw’ubuzima

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 March 2025 saa 07:28
Yasuwe :

Ibihugu bya Afurika byasabwe gukora ibishoboka byose bikongera ingengo y’imari bishyira mu rwego rw’ubuzima hagamijwe kwirinda ko ibikorwa byose bishingira ku nkunga z’amahanga.

Byagarutsweho mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’urwego rw’ubuzima muri Afurika yabereye i Kigali.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko bimwe mu bibazo bituma urwego rw’ubuzima kuri uyu mugabane rudatera imbere ari uko usanga ahanini ibihugu bishingira ku nkunga z’amahanga mu guteza imbere urwo rwego nk’uko Dr. Samukeliso Dube uyobora gahunda yo kuboneza urubyaro y’icyerekezo 2030 izwi nka FP2030 yabigarutseho.

Yagize ati “Ibihugu byinshi muri Afurika byashyize urwego rw’ubuzima bw’abaturage babyo mu biganza by’abagiraneza, bitekereza ko izo nkunga zifasha mu kubaka urwo rwego zizakomeza by’igihe kirekire. Ni byo zishobora gufasha mu guhangana n’ibyorezo, indwara zandura, kuboneza urubyaro, ubuzima bw’imyororokere, inkingo n’ibindi nk’uko tubizi ariko biradusaba gutekereza ubundi buryo bwo gushaka uko tubona amafaranga ashorwa mu rwego rw’ubuzima rwacu nk’Abanyafurika.”

Yagaragaje ko mu gihe ibihugu bya Afurika byashyira hamwe kandi bigashyira n’imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima byagera ku gisubizo kirambye.

Ati “Bikwiye kutwibutsa ko dufite imbaraga kurusha uko tubitekereza kandi dufatanyije twagera kuri byinshi.”

Yavuze ko atumva uburyo Abanyafurika bashobora kujya mu bindi bihugu nk’u Buhinde bagiye gushaka ubuvuzi kandi byashobokaga ko hatezwa imbere urwo rwego rukabasha gutanga ubuvuzi bugezweho ku batuye umugabane.

Yemeje ko ukurikije ibikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi, ibihugu bikomeye ubona bishaka gushyira imbaraga mu gutera inkunga intambara, bityo ko ibihugu bya Afurika bikwiye guharanira kwishakamo ibisubizo.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima muri Malawi, Dr. Emilia Connolly, yagaragaje ko bari mu bihugu byagizweho ingaruka zikomeye n’ihagarikwa ry’inkunga za USAID cyane ko Leta yashoraga nibura 24% mu rwego rw’ubuzima mu gihe 50% byavaga mu baterankunga.

Yavuze ko nyuma yo kugirwaho ingaruka n’igabanuka ry’inkunga z’amahanga, Malawi yatangiye gutekereza uburyo ishobora kwishakamo ibisubizo.

Yemeje ko hari inzira zinyuranye bishobora gukorwamo zirimo kuba Guverinoma yashora mu rwego rw’ubuzima hakubakwa ibitaro bigezweho kandi biteye imbere hagamijwe ishoramari, cyangwa abikorera bagashishikarizwa gushora imari no mu rwego rw’ubuzima kugira ngo rutere imbere.

Dr. Mike Mulongo yagaragaje ko ibibazo byazonze iterambere rya Afurika bishingiye ku makimbirane ya hato na hato, ubuyobozi bubi, ruswa ndetse no gushingira ku nkunga z’amahanga mu kubaka urwego rw’ubuzima.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Iyakaremye Zachée, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima no kwishakamo ibisubizo bidashingiye ku bandi.

Yagaragaje ko u Rwanda rushyize imbere kwishakamo ibisubizo ariko ko hakenewe ko n’ibindi bihugu bya Afurika bisenyera umugozi umwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Iyakaremye Zachée, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima
Abitabiriye iyo nama bafata ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .