Ibyo byagaragarijwe mu mahugurwa y’iminsi itanu yahurije izo mpuguke muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, akitabirwa n’abagera kuri 200 aho yasojwe ku wa 6 Ukuboza 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya INES Ruhengeri, Fr. Dr. Jean Bosco Baribeshya, yavuze ko impamvu bari batoranyijwe ngo amahugurwa ahabera kuko basanzwe bigisha neza, ndetse hakanakorerwa ubushakashatsi.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Mukashema Clarisse, yagaragaje ko kuba ibihugu byasenyera umugozi umwe yaba inzira nziza yo guhashya Malaria.
Ati “Hakagombye kubaho ubumwe bw’ibihugu bya Afurika, tukaganira mu bijyanye n’iterambere ryaduteza imbere mu kwirinda icyo cyorezo. Iyo igihugu kimwe gishyizeho ingamba ikindi ntikizishyireho bigira ingaruka zo kwanduzanya.”
Yemeza ko kuba ibihugu bihahirana, hakanewe ko bihuza n’imbaraga mu kurandura ibyorezo bitandukanye birimo na Malaria.
Yavuze ko ayo mahugurwa yateguwe mu buryo bwo guhuza imihindagurikire y’ibihe n’ubwiyongere bw’indwara z’ibyorezo, cyane ku burwayi bwa Malaria.
Ati “Ubundi twahuye turi ibihugu 19 bivuga ururimi rw’Igifaransa twasangiye ubunararibonye bwa bimwe mu bihugu bya Afurika, uburyo hari ubwiyongere bw’umubu utera Malaria. Twizemo ibijyanye no kumenya uko imihindagurikire y’ikirere igira uruhare mu bwiyongere bw’iyo ndwara ndetse n’uburyo dushobora kwirinda.”
Yakomeje ati “Umusaruro uzava muri ayo mahugurwa ni uburyo tugiye gukora ubukangurambaga mu baturage uburyo bwo kwirinda kandi n’amarariya igiye kugabanuka kandi tukayirandurana n’imizi yabwo hano mu Rwanda.”
Izo nzobere zigaragaza ko bimwe mu biri gutuma umubu utera Malaria ukomeje kwiyongera mu bihugu bya Afurika harimo ihindagurika ry’ikirere n’ubucucike bw’abaturage ngo hari ubwo bugira uruhare muri byo.
Mukashema yahishuye ko u Rwanda rwasangije ibindi bihugu ingamba rwashyizeho mu kugabanya ubwiyongere bw’indwara ya Malaria.
Umwe mu bahuguye abitabiriye ayo mahugurwa, Veronica Noseda, yasabye abayitabiriye ko mu gihe bazaba bageze mu bihugu byabo bazaharanira ko ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye no guhuza ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe no kurwanya Malaria byahabwa umwanya w’ibanze.
Imibare yerekana ya RBC iheruka gutangaza yagaragaje ko hari kugaragara ubwiyongere budasanzwe bwa Malaria hirya no hino mu gihugu, aho muri Nzeri 2024 hagaragaye abarwayi ibihumbi 85, bigaragaza ko bikubye hafi kabiri ugereranyije n’abari babonetse mu kwezi nk’uku kwa 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!