00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Barambiwe ibihe bidasanzwe; umudepite atunga urutoki abajenerali

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 September 2024 saa 10:33
Yasuwe :

Umudepite Iracan Gratien de Saint-Nicolas uhagarariye intara ya Ituri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye icyemezo cyo kugumishaho ibihe bidasanzwe mu burasirazuba bw’iki gihugu, agaragaza ko byabaye urucuruzo ku bajenerali.

Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi yashyize intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe muri Gicurasi 2021, asobanura ko agamije gukemura byihuse ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi kibugarije.

Icyo gihe uyu Mukuru w’Igihugu yakuyeho abasivili bayoboraga izi ntara, abasimbuza abasirikare yari yizeyeho ubushobozi bwo gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage n’ibikorwa bya gisirikare bibera aho bayobora.

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yateranye kenshi, ifata icyemezo cyo kugumishaho ibi bihe, ariko abadepite bakomoka muri izi ntara bagaragaje ko izi ntara zikwiye gusubizwa abasivili, kuko aba bajenerali batigeze batanga umusaruro bari bitezweho.

Imwe mu mpamvu nyamukuru yo kwinubira umusaruro w’aba basirikare, ni uburyo umutwe witwaje intwaro wa M23 wubuye imirwano mu mpera za 2021, ugafata ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gihe gito gishoboka, nta cyizere cy’uko ingabo z’iki gihugu zizashobora kwigaranzura uyu mutwe.

Mu Ukwakira 2023, Perezida Tshisekedi yatangarije kuri televiziyo, ko agiye gukura ibihe bidasanzwe muri izi ntara, kugira ngo abaturage bongere kwisanzura, ariko ntabwo yasohoje iri sezerano.

Kuri uyu wa 19 Nzeri 2024, impaka zari zishyushye mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC ubwo baganiraga ku kuba bagumishaho ibihe bidasanzwe muri izi ntara. Abakomoka mu burasirazuba bagaragaje ko bidakwiye na gato.

Depite Iracan yagaragaje ko mu bihe bidasanzwe, impfu z’abaturage ndetse n’ubuhunzi byiyongereye, kandi ko abajenerali bakorera mu burasirazuba bwa RDC babigize urucuruzo.

Yagize ati “Mu gihe ibihe bidasanzwe byagumishwaho, muzabona umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera, abenshi bahunga, kandi byabaye urucuruzo ku basirikare, ku bajenerali bahakorera.”

Iracan yakomeje ati “Hari amakimbirane hagati y’abofisiye mu gisirikare n’abaturage. Abaturage babashinja gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, gushaka amafaranga, aho kubarindira umutekano. Haba hari urujya n’uruza rwinshi hagati y’abo bofisiye n’imitwe yitwaje intwaro.”

Depite Willy Mishiki uhagarariye intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagaragaje ko kuva ibihe bidasanzwe byashyirwaho, ingabo za RDC zitarisubiza byibuze umujyi umwe wafashwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Uyu mudepite uvuka muri teritwari ya Walikale yinubiye ko mu gihe cyo kugezwaho umushinga wa guverinoma usaba ko ibihe bidasanzwe bigumishwaho, we na bagenzi be badahabwa ijambo ngo bagire icyo bawuvugaho.

Yagize ati “Icyo dusaba ni uko dutegwa amatwi. Ibihe bidasanzwe byagaragaje aho bigarukira. Nta mujyi uragarurwa kuva byashyirwaho. Birababaje ko iyo tugezweho umushinga usaba kubigumishaho, abadepite tudahabwa umwanya wo kubiganiraho. Turavuze tuti ‘Oya’.”

Umudepite Justin Bitakwira uhagarariye intara ya Kivu y’Amajyepfo na we yagaragaje ko ashyigikiye bagenzi be bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, asaba ko Perezida Tshisekedi yatega amatwi abadepite batifuza ko ibihe bidasanzwe bigumaho.

Yagize ati “Twebwe abari mu kababaro ntabwo twemerewe kukagaragaza. Iki ni igihe cyo kubwira Perezida wa Repubulika ko akwiye kutwumva kugira ngo iyi ntambara irangire. Mu minsi iri imbere, nibatatwumva, ntabwo tuzongera guhurira mu Nteko. Tuzashaka ahantu tuganirira ku butaka bw’igihugu cyacu kandi ndakomeje.”

Depite Iracan yasobanuye ko kuba ibihe bidasanzwe byavanwaho, bitaba bisobanuye ko ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bihagarara kuko ingabo z’iki gihugu zihora ziteguye kukirwanirira.

Iracan Gratien yashinje abajenerali gucukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko
Depite Mishiki yagaragaje ko ibihe bidasanzwe muri Kivu y'Amajyaruguru na Ituri nta musaruro byatanze
Depite Bitakwira yatangaje ko abadepite bo mu burasirazuba bazigumura kuri Perezida Tshisekedi mu gihe ijwi ryabo ryakomeza kudahabwa agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .