00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo byo mu Rwanda n’ibyo mu Bufaransa mu biganiro by’ubufatanye buteza imbere ibikomoka ku buhinzi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 February 2025 saa 06:11
Yasuwe :

Abanyarwanda bacuruza bakanohereza mu mahanga ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka ry’ubuhinzi rizwi nka ‘Salon International de l’Agriculture’, bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye n’ibindi bigo byo mu Bufaransa ahari kubera iri murikagurisha.

Guhera ku wa 22 Gashyantare 2025 kugeza ku wa 02 Werurwe 2025 u Rwanda ruri muri iri murikagurisha riri kubera i Paris mu Bufaransa. Ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku wa Gatandatu 22 Gashyantare.

Ni imurikagurisha usangamo cyane ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibikoresho bikoreshwa muri urwo rwego.

Urisangamo kandi ibikoresho biri kugeragezwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa muri uru rwego ari na ko hamurikwa ibyagezweho mu myaka ishize.

Muri iri murikagurusha, u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, yakira kandi ikagira uruhare mu gutegura ibizakenerwa byose.

Muri iri murikagurisha, abahagarariye ibigo bikora ibijyanye no gucuruza no kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda bagira n’umwanya wo kujya hirya no hino gusura ibigo binini bikora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ibi bigamije gushaka amasoko, gushaka uko bakorana mu kohererezanya ibicuruzwa, ndetse bikaba n’urugendo shuri ruba rugamije kwiga udushya ibyo bigo biba bigezeho ari na ko n’abo mu Rwanda basangiza bagenzi babo ubunararibonye bafite.

Ni muri urwo rwego Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Kinazi Cassava Plant Ltd, Ann Christin Ishimwe, n’Umuyobozi w’Ishami ryo guteza imbere amasoko no guhanga udushya muri NAEB, Janet Basiima basuye Phonix International, ikigo cy’ubucuruzi gitumiza imboga n’imbuto mu bihugu byose byo ku Isi kikazicururiza mu Bufaransa.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Phonix International, Bikoo Prem, yavuze ko yakunze ikawa n’ubuki by’u Rwanda, ndetse yemeza ko azabitumiza bikajya mu isoko rye kugira ngo bimenyerwe n’abaguzi be.

Bikoo Prem yabwiye IGIHE ko ibihingwa byo mu Rwanda asanga bimaze kugira uburyo bwo kubipfunyika bwisumbuye, akagaragaza ko ari kintu gikomeye kuko bigaragaza agaciro k’ikiri imbere ndetse bigafasha kubika neza ikiribwa.

Ati “Bituma icyo kiribwa kidahura n’imyuka yacyangiza, bigafasha no mu buryo bwo kubitwara haba mu ndege, mu bwato cyangwa mu modoka.”

Ikindi kigo cyasuwe ni icyitwa TAI YAT gitumiza kikanacuruza mu Bufaransa ibiribwa bitabiboneka hake ndetse bidasanzwe bizwi nka ‘produits exotique’

Ubuyobozi bwa TAI YAT na bwo bwagaragaje ko bwanyuzwe n’uburyo buhambaye ibicuruzwa by’u Rwanda biba bipfutsemo ndetse bugaragaza ko buzakorana bya hafi n’Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha, by’umwihariko gufatanya n’abo muri Kinazi Cassava Plant.

Impande zose zitabiriye ibiganiro, zishimiye umusaruro byatanze ndetse n’ubufatanye buzakomeza mu rwego rwo kurushaho kwagura imikoranire.

Amafoto yerekana iki gikorwa cyabereye mu nkengero z’Umujyi wa Paris ahakorera ibi bigo byombi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .