Ryahuriranye n’Inama y’Ihuriro ry’abo mu bukerarugendo ku rwego rwa Afurika iteraniye i Kigali. Ni mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe ubukerarugando.
Iki cyumweru cyashyizweho mu gushyigikira isoko rihuza Afurika yose no kuribyaza umusaruro binyuze mu bukerarugendo bukorerwa ku mugabane wose ndetse n’ibindi bibazo byugarije uru rwego.
Abitabiriye iri murika bavuga ko ari amahirwe yo kwerekana ibyo bakora nk’uko bitangazwa n’Umukozi ushinzwe kwakira ba mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Iradukunda Joselyne.
Ati “Aha twahuye n’abitabiriye iri murika tubasha kubasobanurira ibyo dukora, ibiciro bishya byo gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’ibindi byinshi byiza bashobora gusura muri iyi pariki. Ikindi gikomeye twabashije guhura n’abakora nk’ibyo dukora hirya no hino muri Afurika kandi hari byinshi twabigiyeho.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, Frank Gisha Mugisha yabwiye IGIHE ko iki cyumweru cyatanze umusaruro urimo guhanahana amakuru no kurebera hamwe uko ubukerarugendo muri Afurika bwakomeza gutezwa imbere.
Frank Gisha avuga ko bari bateganyije ko iri murika rizitabirwa n’abantu bagera muri 70 ariko kubera ubusabe bwaje kuba bwinshi byaje kurangira bageze kuri 80.
Ati “Twanagaragaje ibiri mu bukerarugendo kuko ubukerarugendo ni igisata cyagutse, hari ubuhinzi, imideli, ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Abo bose nibo bubaka inkingi ikomeye y’ubukerarugendo bumwe butanga imirimo, bukinjiriza amafaranga menshi igihugu nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.”
Imibare yo mu 2019, igaragaza ko ubukerarugendo mu Rwanda bwatangaga akazi ku bantu barenga ibihumbi 165.
Dine Bouraima, Perezida w’Ihuriro ry’abakerarugendo babarirwa muri za miliyoni muri Bénin, CTM, yagarutse ku mwihariko w’ubukerarugendo bwo ku rwego mpuzamahanga ashimangira uruhare rw’ubuyobozi bwiza bw’igihugu nka kimwe mu bituma u Rwanda rugendwa n’amahanga uyu munsi.
Rahim Bhaloo, uyobora ihuriro ry’abashoramari mu bukerarugendo muri Zanzibar yagarutse ku gaciro ko guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba anizeza ko biteguye gukorana nayo mu bukerarugendo bw’amashyamba kuri icyo kirwa.
Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Ibidukikije muri Eswatini, Moses Vilakati yasoje Icyumweru cyahariwe ubukerarugendo ashimira abitabiriye, anabibutsa gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano yasinywe.
Ati “Nizeye ko tuzahura umwaka utaha twishimira ibyagezweho n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu bukerarugendo.”
Abitabiriye iki cyumweru cyahariwe ubukerarugendo mu Rwanda baturutse mu bihugu birenga 10 bya Afurika bahawe icyemezo cy’ishimwe banashishikarizwa gukomeza gukorera hamwe mu guteza imbere ubukerarugendo kuri uyu mugabane.
Mu gusoza iki cyumweru hasinywe amasezerano y’imikoranire no kumenyekanisha Icyumweru cyahariwe Ubukerarugendo hagati y’Ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera n’ abashoramari mu bukerarugendo bo muri Zanzibar na Benin ndetse n’Ikigo Africa Tourism Board.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera butangaza ko aya masezerano azafasha mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo muri Afurika yose.















Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!