00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo by’amashuri bidafite murandasi, amazi n’amashanyarazi biri gutekerezwaho

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 November 2024 saa 11:33
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iri kwiga ku bibazo bikigaragara mu mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu birimo ubuke bw’ibikorwa remezo nk’amazi n’umuriro w’amashanyarazi ndetse na murandasi (internet).

Byagarutsweho ubwo Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024.

Yagaragaje ko ibigo by’amashuri bidafite umuriro w’amashanyarazi kandi bigaragara ko biherereye kure y’imiyoboro migari bishobora guhabwa imirasire y’izuba mu gukemura icyo kibazo.

Ati “Ni byo koko duheruka kubara amashuri 551 adafite amashanyarazi, hari amwe twashoboye gukorana na REG kugira ngo ishobore kuyagezaho amashanyarazi ariko hari n’ayegeye kure y’umuyoboro ku buryo atashoboye kuyabona. Turimo dushaka ubundi buryo bizakorwa birimo n’imirasire y’izuba ariko umuriro ukaboneka.”

Ku bijyanye n’amashuri adafite amazi ahagije, Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko icyo kibazo kiri mu biri kwigwaho no gushakirwa ibisubizo by’uburyo amashuri yose yabona amazi meza.

Yagaragaje ko hari umushinga Rwanda Polytechnic iri gukora wo gusukura amazi no gukomeza kuyakoresha kandi bifuza ko ubwo buryo bushobora gutangirira mu mashuri, hagamijwe gukemura ikibazo cy’amashuri adafite amazi meza.

Depite Umuhoza Gashumba Vanessa yagaragaje ko hari ibibazo ubwo basuraga amashuri babonye bijyanye no kuba hari amwe adafite mudasobwa, afite internet icumbagira ndetse n’atayifite.

Yagaragaje kandi ko hari n’ikibazo cy’ubuke bw’ibitabo bidahagije mu mashuri atandukanye akibaza niba bitaba ari imbogamizi.

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko Leta ifite gahunda yo kugeza internet mu mashuri yose mu gihe cya vuba aho kuri ubu, amashuri ya Leta n’afashwa nayo ku bw’amasezerano 62% yamaze kuyigezwamo.

Ati “Dufite gahunda ziri gukorwa ngo amashuri abone internet, nko mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na yo ku bw’amasezerano 62% yamaze kugezwaho internet.”

Yagaragaje ko ibigo by’amashuri bigomba kwishyura ikiguzi cya internet bikoresha ariko kubijyanye no kuyigeza mu bigo by’amashuri byakozwe na Minisiteri.

Ku bijyanye n’ibitabo yagaragaje ko hakiri icyuho mu mashuri, ashishikariza ibigo by’amashuri n’abana kwifashisha ikoranabuhanga kuko hari ibitabo byamaze gushyirwa kuri murandasi.

Ati “Ni byo koko ibitabo birakenewe, ni ugukomeza gushyiramo imbaraga ngo biboneke ariko mu gihe tugitegereje twakifashisha na Internet kugira ngo twifashishe ibihari ariko turabizi ko bikenewe cyane kandi turi kubishyiramo imbaraga.”

Perezida wa Komisiyo, Rubagumya Furaha, yagaragaje ko imbaraga ziri gushyirwa mu gukemura ibibazo byagaragaye mu rwego rw’uburezi zitanga icyizere ku hazaza habwo.

Depite Rubagumya yashimangiye ariko ko aho bimwe mu bibazo bitarakemurwa inzego zikomeza gukoresha ubushobozi buke buhari kandi bugakoreshwa uko bikwiye.

Yagaragaje ko mu byo Minisiteri y’Uburezi ikwiye gukora harimo no gutanga amahugurwa ku bayobozi b’ibigo by’amashuri mu kunoza imiyoborere, guhuza imikorere irebana n’ubugenzuzi ndetse n’ibindi bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Minisitiri Nsengimana Joseph yijeje gushakira umuti bimwe mu bibazo amashuri afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .