Ibigo 12 n’abayobozi babyo bashyizwe ku rutonde rw’abatemerewe gupiganira amasoko ya Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kanama 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA), cyashyize ibigo 12 ku rutonde rw’ibitemerewe gupiganira amasoko ya leta, kubera gushinjwa gutanga amakuru atari yo no gukora nabi amasoko byabaga byahawe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RPPA, haragaragaraho urutonde rw’ibigo 12 n’amazina y’abayobozi babyo batemerewe gupiganira isoko rya Leta mu gihe cy’imyaka itanu n’irindwi kubera amakosa bagiye bakora.

RPPA ivuga ko gutangaza ibyo bigo ku karubanda bigamije kugabanya umubare w’abantu batubaha ibyo baba barashyize mu masezerano, ndetse no kugabanya umubare w’amanyanga, aho abantu bahimba impapuro nk’izo mu mabanki ndetse n’izindi kugira ngo bahabwe isoko.

Mu kugabanya amanyanga mu itangwa ry’amasoko ya Leta, umwaka ushize ba rwiyemezamirimo n’ibigo bipiganirwa amasoko ya leta bashyizwe mu byiciro bitandatu hagendewe ku bushobozi bwabo kugira ngo hirindwe amakosa yakorwaga n’ibigo byatangaga amasoko ku badafite ubushobozi.

Mu mwaka wa 2018 nibwo RPPA yashyize ibigo 197 ku rutonde rw’ibitemerewe gupiganira amasoko ya leta, kubera gushinjwa kwica amasezerano no gutanga amakuru atari yo.

Mu itegeko rigenga amasoko ya leta, ikintu cyose kiguzwe kirengeje amafaranga ibihumbi 100, ikigo cya leta kigomba gutanga isoko, hagatumirwa ibigo bigapiganwa biciye mu nzira z’amapiganwa.

Kugira ngo ikigo kijye mu ipiganwa, kigomba kubanza kuzuza ibisabwa, birimo kuba gifite ubushobozi bwo kuzatanga ibyo gipiganira, gutanga amakuru y’ukuri n’ibindi.

Ibigo 12 byashyizwe ku rutonde rw’ibitemerewe gupiganira amasoko ya Leta mu gihe kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .