00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigitsikamiye gahunda yo gutwara abagenzi mu modoka rusange muri Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 November 2024 saa 07:35
Yasuwe :

"Ni saa Cyenda n’Igice z’umugoroba, ndi muri Gare ya Kabuga, ninjiye muri bisi igana mu Mujyi wa Kigali rwagati, nsanze harimo abandi bagenzi batanu gusa. Umushoferi yatwibukije ko itaza guhaguruka ituzuye uko byagenda kose…mbega umunaniro ngize kubera kwicara, ariko ndabona ku bw’amahirwe umugenzi wa nyuma yinjiye saa Kumi n’Imwe n’Igice, turagiye."

Ayo ni amwe mu magambo y’umugenzi wari uvuye muri Gare ya Kabuga yerekeza mu Mujyi wa Kigali rwagati aho byamusabye amasaha arenga ane kugira ngo agere yo.

Nyuma y’amasaha abiri ategereje ko imodoka yuzura abagenzi, byamusabye andi masaha arenga abiri ngo imodoka igere muri Gare yo mu Mujyi kubera umuvundo w’ibinyabiziga.

Kimwe mu bikomeje kubangamira urwego rw’ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali ni umwanya munini umugenzi amara ategereje bisi cyangwa uwo amara mu nzira kubera umuvundo w’imodoka nyinshi.

Umwe mu bagenzi bakoresha imodoka umunsi ku wundi yagaragaje ko umwanya munini bamara bategereje cyane cyane ku manywa n’umuvundo ukomeye w’ibinyabiziga mu masaha y’igitondo cyangwa ikigoroba bituma binubira gukoresha imodoka za rusange.

Yagize ati “Ibaze kwicara mu modoka hafi amasaha abiri utegereje ko wakora urugendo ariko bitakunda kubera ko iba igitegereje kuzuza abagenzi. Uretse ibyo ariko na cya gihe ziba zibona abagenzi benshi usanga zimara igihe kinini mu nzira kubera umuvundo.”

Si urw’umwe kuko ntawe utazi umurongo w’imodoka mu masaha ya mu gitondo cyangwa nimugoroba mu byerekezo binyuranye muri Kigali.

Hari abo biba ngombwa bagahitamo gukoresha moto nubwo zibahenda ariko kugira ngo badatinda mu nzira

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye IGIHE uko ishusho rusange y’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali ihagaze, yemeza ko ibigo 13 ari byo biri muri urwo rwego kandi ko harimo bisi zirenga 450 mu Mujyi wa Kigali gusa.

Ati “Ni ibigo 13 bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bikaba bifite amasezerano y’imyaka itanu. Kuri ubu umuntu washaka gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali arabyemererwa mu gihe yaba yujuje ibisabwa. Icyo gihe yandikira Umujyi wa Kigali akabisaba.”

Dr. Ndaruhutse Jean Claude uherutse guhabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga (Ph.D) mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu yakuye muri Kamuniza ya Tokyo mu Buyapani, aherutse gutanga igitekerezo cy’uko gushyiraho gahunda yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange ikora neza ari ingenzi cyane, kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze gutera imbere.

Ati “Ngendeye ku bushakashatsi nakoze, hari ibyo Umujyi wa Kigali wakora kandi bidasabye amikoro ahambaye, ugakemura burundu ibibazo byakunze kuvugwa mu bijyanye no gutwara abantu. Byahindura umuco umenyerewe wo kumva ko utega imodoka rusange (bisi) ari udafite gahunda yihutirwa, bikarangira umuntu wese wihuta, yaba agiye ku kazi, ku ishuri n’abandi atega bisi kugira ngo ahagerere igihe.”

Imodoka 200 nshya zongewemo ariko imirongo irakomeza

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye ku wa 27 na 28 Gashyantare 2023, Guverinoma yijeje kongera mu mihanda y’Umujyi wa Kigali imodoka zitwara abagenzi zisaga 300.

Ni icyemezo yafashe muri gahunda yo gukemura ibibazo by’ingendo rusange byari bimaze iminsi byarabaye agatereranzamba, birimo ahanini no kumara umwanya munini abagenzi bategereje imodoka bigatuma batagera iyo bajya ku gihe.

Ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byaguze imodoka zigera kuri 200 kuri nkunganire ya Leta kandi zamaze kugera i Kigali kuko zagiye ziza mu byiciro bitandukanye.

Ntirenganya yagize ati “Haje imodoka 200, izindi 100 impamvu zitaraza ni uko n’izo zaje zigomba kubanza zigakoreshwa neza kuko ntabwo ari ukuzana imodoka ngo zize zirundwe aho gusa, ahubwo ni ukuzizana zikaza zigakora.”

Yongeyeho ati “Ubu imodoka cyangwa bisi dufite tubona zihagije, ahubwo ikibazo gihari ni umuvundo mu masaha abagenzi baba ari benshi.”

Yagaragaje ko icyo kibazo mu gihe kitarashakirwa umuti, nubwo umubare wa bisi wakiyongera bitagira icyo bikemura.

Ati “Imodoka dufite uyu munsi zirahagije, zabikora neza ahubwo zikeneye ibindi bisubizo bizunganira kugira ngo zikomeze gukora neza.”

Muri bisi zaje harimo na bisi nini z’amashanyarazi ndetse u Rwanda rufite gahunda y’uko mu myaka itandatu iri imbere imodoka z’amashanyarazi zizaba zihariye 20% by’imodoka zose.

Emma Claudine Ntirenganya yagaragaje ko mu rwego rwo gukemura kimwe muri ibyo bibazo bituma imodoka zitinda mu nzira harimo gushyiraho ibisate by’imihanda byagenewe bisi nini gusa.

Ati “Turimo gushaka ibisubizo bitandukanye bikemura uburyo bisi zizajya zigenda mu masaha y’umuvundo. Icyo nikimara kuboneka bizajya mu buryo. Reka duhere ku kirebana no guharira bisi igisate cyazo, bizatuma bisi zikomeza kugenda nta kibazo.”

Kugeza ubu hari gukorwa umuhanda Dowtown- Rondpoint ngo ushyirweho ikindi gisate cyihariye cya bisi zitwara abagenzi mu igerageza ry’iyo gahunda.

Bisi nshya za mbere zagejejwe i Kigali muri gahunda yari igamije kugabanya umubare muto wazo

Hakenewe ishoramari no kwigarurira abakiliya

Kuba hari abagenzi benshi batega moto kandi ari yo ihenze, bigaragaza ko mu gihe baba bizeye serivisi nziza ku modoka bahitamo kuzikoresha.

Kugira ngo bigerweho birasaba ko abashoye imari mu rwego rw’ubwikorezi by’umwihariko gutwara abantu muri Kigali bahabwa impushya (amasezerano) z’igihe kirekire kugira ngo bagire umutekano w’ishoramari ryabo bibarinde igitutu cy’uko impushya bafite zigiye kurangira.

Ibyo byaha abatwara abagenzi cyangwa se n’abashaka gushora imari muri uru rwego, icyizere cyo gushora imari bazi ko bazabona umwanya uhagije wo kugaruza ibyo bashoye.

Ibi kandi byajyana no guha buri masosiyete atwara abagenzi imihanda yayo akoreramo kandi bikagenzurwa ko byubahirizwa.

Ubushakashatsi bwaragaraje ko impushya zimara hagati y’imyaka 10 na 12 ari zo zifasha gutuma ishoramari ku batwara abagenzi rikorwa neza ariko abashoramari bagakorera ku mihigo (Performance indicators) igenzurwa n’ababishinzwe.

Dr. Ndaruhutse yagaragaje ko mu mijyi ifite serivisi nziza zo gutwara abantu ku buryo bwa rusange nka Tokyo, amasosiyete atwara abagenzi asabwa gukorera mu mihanda yagenwe kandi agakorera ku mabwiriza asobanuwe neza, bigatuma serivisi itangwa mu buryo bunoze kandi bwizewe.

Nyuma yo kunoza ireme rya serivisi, abatanga serivisi z’ubwikorezi rusange bashobora gushyiraho ingamba zinyuranye kugira ngo bakurure abagenzi benshi.

Urugero bashobora gushyiraho amakarita ahendutse (commuter pass) y’abagenzi batega imodoka buri munsi bajya ku kazi cyangwa abanyeshuri bajya ku ishuri.

Ubundi buryo bwafasha mu gukurura abagenzi no kunoza serivisi yo gutwara abantu muri Kigali ni ugukoresha imodoka zigeretse (double decker) kuko zigira ubushobozi bwo gutwara abantu benshi icyarimwe kandi bicaye.

Bisi nshya za mbere zagejejwe i Kigali muri gahunda yari igamije kugabanya umubare muto wazo
Hari gutekerezwa uko hashyirwaho igisate cy'umuhanda cyahariwe bisi
Imodoka z'umuriro na zo ziri kwitabazwa mu bwikorezi rusange
Haracyakenewe imbaraga mu gukemura ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange
Basi Go ni kimwe mu bigo byazanye imodoka z'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .